Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO Y’IBANZE | KUKI TUGOMBA KUBA INYANGAMUGAYO?

Ingaruka z’ubuhemu

Ingaruka z’ubuhemu

“Kubeshya bituma dukemura ibibazo dufite; ikibi ni ugukabya.”—Samantha, Afurika y’Epfo.

Ese wemeranya na Samantha? Kimwe na we, twese twagiye duhura n’ibigeragezo. Icyakora uko twitwara mu gihe duhuye n’ikigeragezo gishobora gutuma duhemuka, ni byo byerekana abo turi bo. Urugero, ushobora guhemuka kugira ngo ukunde uhabwe icyubahiro, ariko iyo bigaragaye ko wahemutse, bikugiraho ingaruka. Dore zimwe muri zo.

BITUMA UTAKARIZWA ICYIZERE

Kwizerana bituma abantu babana neza kandi bakumva batuje. Ariko burya kugirirwa icyizere biraharanirwa. Abantu bizerana iyo bamaze kumenyerana, bakajya babwizanya ukuri kandi bakirinda ubwikunde. Icyakora guhemuka, niyo byaba incuro imwe gusa, bituma utakarizwa icyizere kandi kongera kukigarurirwa ntibyoroshye.

Ese waba warigeze guhemukirwa n’uwo wizeraga? Wumvise umeze ute? Ushobora kuba warababaye cyane, ndetse ukumva umanjiriwe. Ibyo rwose bitera agahinda kandi bitanya incuti.

UBUHEMU BUMEZE NK’INDWARA YANDURA

Ubushakashatsi bwakozwe n’umwarimu witwa Robert Innes wigisha iby’ubukungu muri kaminuza ya Kaliforuniya, bwagaragaje ko “ubuhemu bwandura.” Ku bw’ibyo, ubuhemu ni nka virusi. Uko ugenda ukorana n’abahemu, ni ko bagenda “bakwanduza” ubuhemu.

Ni iki cyagufasha kwirinda ubuhemu? Dore amahame yo muri Bibiliya yabigufashamo.