Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO

Gukora ibyo Yehova asaba bihesha imigisha

Gukora ibyo Yehova asaba bihesha imigisha

IGIHE nge n’umugabo wange na musaza wange n’umugore we twasabwaga kujya gusohoza inshingano yihariye, twarashubije tuti: “Tuzajyayo!” Kuki twemeye iyo nshingano? Yehova yaduhaye imigisha ate? Ariko reka mbanze mbibwire.

NAVUTSE mu mwaka wa 1923, mvukira i Hemsworth, mu mugi wa Yorkshire mu Bwongereza. Nari mfite musaza wange nakurikiraga witwaga Bob. Mfite imyaka ikenda, data wari warazinutswe uburyarya bw’amadini, yabonye ibitabo byashyiraga ahabona idini ry’ikinyoma. Ibyo yasomye byaramushishikaje cyane. Hashize imyaka mike, Bob Atkinson yaje iwacu, atwumvisha disikuru z’Umuvandimwe Rutherford kuri fonogarafe. Twamenye ko izo disikuru zateguwe n’abantu banditse bya bitabo! Ababyeyi bange basabye Umuvandimwe Atkinson ko yajya aza buri mugoroba tugasangira, maze agasubiza ibibazo byinshi twibazaga kuri Bibiliya. Uwo muvandimwe yadutumiye mu materaniro yaberaga mu rugo rw’undi muvandimwe, mu birometero bike uturutse iwacu. Twahise tujyayo, maze bidatinze i Hemsworth hashingwa itorero rito. Twatangiye kujya ducumbikira abagenzuzi basuraga amatorero, tugatumira n’abapayiniya twari duturanye bakaza tugasangira. Gusabana na bo byaramfashije cyane.

Twari twaratangiye umushinga w’ubucuruzi, ariko papa yabwiye musaza wange ati: “Niba mushaka kuba abapayiniya, uyu mushinga tugomba kuwureka.” Bob yarabyemeye, amaze kugira imyaka 21 ava mu rugo ajya kuba umupayiniya. Hashize imyaka ibiri, ubwo nari mfite imyaka 16, nange nabaye umupayiniya. Uretse mu mpera z’icyumweru, indi minsi hafi ya yose nabwirizaga ngenyine, ngakoresha agakarita ko kubwiriza na fonogarafe. Ariko Yehova yaramfashije, mbona umuntu nigisha Bibiliya agira amajyambere. Benshi mu muryango we bemeye ukuri. Mu mwaka wakurikiyeho, nabaye umupayiniya wa bwite njya gukorana na Mary Henshall. Twoherejwe mu ifasi yari itarabwirizwamo mu karere ka Cheshire.

Icyo gihe Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yacaga ibintu, kandi abagore basabwaga gushyigikira intambara. Twari twiteze ko tuzasonerwa nk’uko n’ababwirizabutumwa bo mu yandi madini bari barasonewe, kubera ko twari abapayiniya ba bwite. Icyakora inkiko zanze kudusonera, maze nkatirwa igifungo k’iminsi 31. Mu mwaka wakurikiyeho, ubwo nari mfite imyaka 19, najyanywe mu rukiko inshuro ebyiri bitewe n’uko umutimanama wange utanyemereraga gushyigikira intambara. Ariko urukiko rwatesheje agaciro ibyo naregwaga. Muri ibyo bibazo byose, nari nzi ko umwuka wera wamfashaga kandi ko Yehova yari amfashe ukuboko, ankomeje.—Yes 41:10, 13.

MBONA MUGENZI WANGE

Namenyanye na Arthur Matthews mu mwaka wa 1946. Yari arangije igifungo cy’amezi atatu azira ko umutimanama we utamwemereraga kujya mu gisirikare, nuko ahita ajya i Hemsworth kubwirizanya na murumuna we witwaga Dennis, wari umupayiniya wa bwite. Se yari yarabigishije ukuri kuva bakiri abana kandi babatijwe ari ingimbi. Bidatinze Dennis yoherejwe gukorera muri Irilande, asiga Arthur wenyine. Ababyeyi bange bakozwe ku mutima n’ukuntu yagiraga ishyaka kandi akagira imyitwarire myiza, bituma bamuzana mu rugo ngo babane. Iyo najyaga gusura iwacu, nge na Arthur twozaga ibyombo turangije kurya. Hanyuma twatangiye kwandikirana. Mu mwaka wa 1948, Arthur yongeye gufungwa amezi atatu. Twashyingiranywe muri Mutarama 1949, tukaba twari dufite intego yo kuguma mu murimo w’igihe cyose. Iyo twafataga ikiruhuko twashakaga akazi ko gusoroma imbuto kugira ngo tubone amafaranga. Twacungaga amafaranga neza, kandi na Yehova yaduhaga imigisha, bityo dushobora gukomeza umurimo w’ubupayiniya.

Turi i Hemsworth nyuma gato y’ubukwe bwacu, mu wa 1949

Hashize umwaka, twoherejwe muri Irilande ya Ruguru, tubanza kubwiriza mu mugi wa Armagh hanyuma tujya mu mugi wa Newry. Iyo migi yombi yari yiganjemo Abagatolika kandi icyo gihe bagiriraga urwikekwe abo mu yandi madini. Ubwo rero twagombaga kugira ubushishozi n’amakenga mu gihe tubwiriza. Twateraniraga mu rugo rw’umuvandimwe na mushiki wacu, bari batuye mu birometero 16 uturutse aho twari dutuye. Hateranaga abantu bagera ku munani. Hari igihe badusabaga kurara, tukaryama hasi ariko mu gitondo tugafata amafunguro meza cyane. Twishimira cyane ko ubu muri ako karere hari Abahamya benshi.

“TUZAJYAYO!”

Musaza wange n’umugore we Lottie, bari abapayiniya ba bwite muri Irilande ya Ruguru, kandi mu mwaka wa 1952, uko twari bane twagiye mu ikoraniro ry’intara ryabereye i Belfast. Hari umuvandimwe waducumbikiye, acumbikira na Pryce Hughes, wari umukozi w’ibiro by’ishami byo mu Bwongereza. Nijoro twaganiriye ku gatabo kari kasohotse mu ikoraniro, kavugaga ko inzira z’Imana zose ari urukundo. Ako gatabo kari kagenewe cyanecyane abantu bo muri Irilande. Umuvandimwe Hughes yavuze ukuntu kubwiriza Abagatolika bo muri icyo gihugu bitari byoroshye. Abavandimwe barameneshwaga kandi bakibasirwa n’udutsiko tw’abanyarugomo babaga bohejwe n’abapadiri. Pryce yaravuze ati: “Dukeneye ababwiriza bafite imodoka kugira ngo bage gutanga aka gatabo mu gihugu hose.” * Nk’uko nigeze kubivuga twahise tumusubiza tuti: “Tuzajyayo!”

Turi kumwe n’abapayiniya kuri moto yari ifite umwanya wo kwicaraho ku ruhande

Abapayiniya bose bajyaga mu mugi wa Dublin, bacumbikaga kwa mushiki wacu wari umaze igihe kinini ari indahemuka witwaga Ma Rutland. Natwe twacumbitseyo, maze tugurisha bimwe mu byo twari dutunze, hanyuma uko twari bane tujya kuri moto ya Bob, yari ifite umwanya wo kwicaraho ku ruhande, tujya gushaka imodoka. Twabonye imodoka yari yarakoze, hanyuma dusaba uwayigurishaga kuyidutwarira kubera ko nta n’umwe muri twe wari uzi gutwara imodoka. Kuri uwo mugoroba, Arthur yicaye ku gitanda, agatekereza atwaye imodoka, ahindura n’amavitesi. Bukeye bwaho igihe yageragezaga gusohora imodoka, umumisiyonari witwa Mildred Willett (waje gushakana na John Barr) yahise aza. We yari azi gutwara imodoka! Yatwigishije kuyitwara, hanyuma tujya kubwiriza.

Imodoka yacu n’inzu igendanwa twabagamo

Ariko nanone twari dukeneye icumbi. Twari twaragiriwe inama yo kwirinda kuba mu nzu yimukanwa kubera ko abaturwanyaga bashoboraga kuyitwika. Ubwo rero twashakishije inzu isanzwe, ariko turaheba. Iryo joro twese uko twari bane twaraye mu modoka. Bukeye, twabonye inzu ikururwa n’imodoka yarimo udutanda tubiri tugerekeranye. Iyo nzu ni yo twabayemo. Abahinzi bagwa neza batwemereraga kuyiparika mu masambu yabo kandi twatangajwe n’uko tutigeze tugira ikibazo. Twabanzaga kubwiriza mu ifasi ya kure nko ku birometero 16 kugeza kuri 24. Hanyuma iyo twabaga tumaze kwimuka, twaragarukaga tukabwiriza aho twabaga twaraparitse mbere.

Twasuye ingo zose zari mu magepfo y’uburasirazuba bwa Irilande, dutanga udutabo dusaga 20.000, kandi nta bibazo byinshi twahuye na byo. Twohererezaga ibiro by’ishami byo mu Bwongereza amazina y’abantu bashimishijwe. Dushimishwa cyane n’uko muri ako gace ubu hari Abahamya benshi!

DUSUBIRA MU BWONGEREZA, HANYUMA TUKAJYA MURI EKOSE

Nyuma y’igihe, twoherejwe mu magepfo ya Londres. Mu byumweru bike gusa, ku biro by’ishami byo mu Bwongereza bahamagaye Arthur bamusaba gutangira umurimo wo gusura amatorero. Yagombaga gutangira ku munsi ukurikiyeho! Yatojwe mu cyumweru kimwe gusa, duhita tujya gusura amatorero yo muri Ekose. Arthur ntiyabonye umwanya wo gutegura disikuru yagombaga gutanga, ariko kubera ukuntu yahoraga yiteguye guhangana n’inzitizi yahuraga na zo mu murimo wa Yehova, byanteye inkunga cyane. Twishimiye cyane umurimo wo gusura amatorero. Twari tumaze imyaka myinshi tuba mu ifasi itarabwirizwamo, ariko icyo gihe bwo twishimiye cyane kubana n’abavandimwe na bashiki bacu benshi.

Mu mwaka wa 1962 Arthur yatumiriwe kwiga Ishuri rya Gileyadi ryari kumara amezi icumi. Icyo gihe twagombaga gufata umwanzuro ukomeye. Nubwo nari gusigara ngenyine, twabonye ko byari bikwiriye ko Arthur ajya kwiga iryo shuri. Nasubiye i Hemsworth kuba umupayiniya wa bwite. Igihe Arthur yagarukaga nyuma y’umwaka, yabaye umugenzuzi w’intara mu ifasi yari igizwe na Ekose, amajyaruguru y’u Bwongereza no muri Irilande ya Ruguru.

DUHABWA INSHINGANO NSHYA MURI IRILANDE

Mu mwaka wa 1964, Arthur yahawe inshingano yo kuba umukozi w’ibiro by’ishami byo muri Irilande. Mu mizo ya mbere numvise mfite akoba, kubera ko twari tumenyereye umurimo wo gusura amatorero. Ariko ubu iyo nshubije amaso inyuma, nishimira ko nkora kuri Beteli. Nemera ko iyo wemeye inshingano, nubwo waba wumva utayishoboye, Yehova aguha imigisha. Nakoze ibintu byinshi, harimo gukora mu biro, gupakira ibitabo, guteka no gukora isuku. Nanone hari igihe twajyaga gusura amatorero turi abagenzuzi b’intara, tugahura n’abavandimwe bo hirya no hino mu gihugu. Gusura amatorero no kubona abo twigishaga Bibiliya bagira amajyambere, byatumaga turushaho gukunda abavandimwe bacu bo muri Irilande. Byari ibintu bishimishije rwose!

IKORANIRO RITAZIBAGIRANA MU MATEKA YA IRILANDE

Ikoraniro mpuzamahanga rya mbere ryabaye muri Irilande ryabereye i Dublin mu mwaka wa 1965. * Iryo koraniro ryagenze neza cyane nubwo ryarwanyijwe cyane. Hateranye abantu 3.948, habatizwa 65. Hari abashyitsi bagera ku 3.500 bari baturutse mu bihugu bitandukanye. Abantu bose babacumbikiye bahawe ibaruwa ibashimira, kandi bishimiye cyane imyifatire abo bashyitsi bagaragaje. Iryo koraniro ntirizibagirana mu mateka ya Irilande.

Arthur asuhuza Nathan Knorr wari uje mu ikoraniro ryo mu wa 1965

Arthur atangaza ko hasohotse Igitabo cy’Amateka ya Bibiliya, mu rurimi rw’Ikirilande mu wa 1983

Nubwo Irilande ya Ruguru na Irilande y’Epfo byari bifitanye amakimbirane akomeye ashingiye kuri politiki n’idini, mu mwaka wa 1966 umurimo wakorerwaga muri ibyo bihugu byombi watangiye kuyoborwa n’ibiro by’ishami by’i Dublin. Twishimiye kubona Abagatolika benshi bemera ukuri, bagakorera Yehova bafatanyije n’abavandimwe bahoze ari Abaporotesitanti.

TWONGERA GUHINDURIRWA INSHINGANO

Mu mwaka wa 2011 imibereho yacu yarahindutse cyane, igihe ibiro by’ishami byo mu Bwongereza n’ibyo muri Irilande byahurizwaga hamwe, maze tukoherezwa gukorera kuri Beteli y’i Londres. Iyo nkuru twayimenye igihe nari ntangiye guhangayikishwa n’ubuzima bwa Arthur. Yari yararwaye indwara ifata ubwonko igatuma asusumira. Ku itariki ya 20 Gicurasi 2015, umugabo wange nakundaga cyane twari tumaranye imyaka 66 yarapfuye.

Muri iyi myaka ishize, hari igihe numvaga mfite intimba ku mutima, nihebye kandi mfite agahinda. Kera Arthur yambaga hafi. Ndamukumbura cyane! Ariko iyo uhuye n’ibibazo nk’ibyo, urushaho kwegera Yehova. Nanone nashimishijwe no kubona ukuntu abantu bakundaga Arthur. Inshuti zacu zo muri Irilande, mu Bwongereza no muri Amerika zanyandikiye zimpumuriza. Dennis n’umugore we Mavis n’abisengeneza bange, ari bo Ruth na Judy, na bo bamfashe mu mugongo. Ibyo byose byaramfashije cyane ku buryo ntabona uko mbivuga.

Umurongo wo muri Yesaya 30:18 waramfashije cyane. Ugira uti: “Yehova azakomeza gutegereza kugira ngo abagirire neza, kandi ni cyo kizatuma ahaguruka akabagirira imbabazi. Yehova ni Imana ica imanza zitabera. Hahirwa abakomeza kumutegereza bose.” Mpumurizwa cyane no kumenya ko Yehova akomeje gutegereza kugira ngo azadukemurire ibibazo kandi aduhe inshingano zihebuje mu isi nshya.

Iyo nshubije amaso inyuma, nibonera ukuntu Yehova yayoboye umurimo ukorerwa muri Irilande! Nishimira ko nange nawugizemo uruhare. Nemera ntashidikanya ko gukora ibyo Yehova adusaba buri gihe biduhesha imigisha.

^ par. 12 Reba Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova 1988, ku ipaji ya 101-102 (mu Gifaransa).

^ par. 22 Reba Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova 1988, ipaji ya 109-112 (mu Gifaransa).