Setingi z'ibijyanye n'ibanga

Kugira ngo uru rubuga rukore neza, dukoresha cookies n'ibindi bifitanye isano. Cookies zimwe na zimwe biba ari ngombwa ko uzemeza kugira ngo urubuga rukore neza. Ntushobora kurukoresha utazemeje. Icyakora hari cookies ushobora kwemeza cyangwa ukazihakana, kubera ko zikoreshwa gusa mu kugufasha gukoresha urubuga. Nta hantu aya makuru azagurishwa cyangwa ngo akoreshwe mu bucuruzi. Niba wifuza ibindi bisobanuro, soma Amabwiriza agenga ikoreshwa ry’amakuru asigara nyuma yo gusura urubuga n’ibindi bifitanye isano. Ushobora guhindura setingi zawe ukanda ahanditse ngo #Ibanga- Setingi z'ibijyanye n'ibanga.

Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Milford Sound, New Zealand

Milford Sound

ISI N’ABAYITUYE

Twasuye Nouvelle-Zélande

Twasuye Nouvelle-Zélande
Ikarita ya Nouvelle-Zélande

HASHIZE imyaka igera kuri 800 Abamawori bagenze ibirometero ibihumbi mu nyanja, bagiye gutura muri Nouvelle-Zélande. Aho bahasanze ubutaka butandukanye n’ubw’aho bari bavuye mu birwa bya Polynésie. Basanze haba imisozi itwikiriwe n’amasimbi n’urubura kandi hakaba n’amashyuza. Abandi bimukira bahageze nyuma y’imyaka igera kuri magana atanu baturutse mu Burayi. Ubu Nouvelle-Zélande ituwe n’abantu bafite imico yo mu Bwongereza no muri Polynésie. Abaturage baho basaga 90 ku ijana baba mu migi. Umugi wa Wellington ni wo mugi uri hafi y’impera y’isi y’epfo kurusha indi migi yose yo ku isi.

Amashyuza yo muri Nouvelle-Zélande

Amashyuza yo ku kirwa cya ruguru

Nubwo Nouvelle-Zélande isa n’iri yonyine, ifite ubwiza nyaburanga bukurura ba mukerarugendo basaga miriyoni eshatu mu mwaka.

Ibiti byo muri Nouvelle-Zélande

Ibi biti bishobora kugira uburebure bwa metero 10

Inyoni zitaguruka

Abantu batekereza ko inyoni zitwa takahe zacitse mu wa 1948

Nouvelle-Zélande irimo amoko menshi y’inyamaswa, urugero nk’inyoni zidashobora kuguruka utasanga ahandi hose ku isi. Muri icyo gihugu haba agasimba kameze nk’umuserebanya, gashobora kuramba imyaka isaga 100. Uducurama n’ibifi binini ni zo nyamabere zonyine ziba muri icyo gihugu.

Abahamya ba Yehova bamaze imyaka igera ku 120 bakorera umurimo wabo muri Nouvelle-Zélande. Babwiriza ubutumwa bwiza mu ndimi zigera kuri 19, harimo indimi gakondo zo muri Polynésie, urugero nk’Ikiniyuwe, Ikirarotonga, Igisamowa n’Igitonga.

Abamawori baririmba

Abamawori baririmba bambaye imyenda gakondo