Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO Y’IBANZE | WAKORA IKI NGO UGERE KU NTEGO ZAWE?

2. Irinde ibyagusubiza inyuma

2. Irinde ibyagusubiza inyuma
  • Wiyemeje kujya urya neza, ariko ubonye shokola ubona ntiwayitesha.

  • Wiyemeje kureka itabi, ariko incuti yawe iguhaye isegereti, nubwo izi neza ko urimo urwana no kurireka.

  • Wateganyije gukora siporo uyu munsi, ariko no gushakisha inkweto za siporo ubwabyo byakunaniye.

Ibyo bintu byose bihuriye ku ki? Byaragaragaye ko aho tuba, imimerere turimo n’abantu tugendana, akenshi bigira uruhare mu gutuma twitoza imico myiza cyangwa tugacika ku ngeso mbi.

IHAME RYA BIBILIYA: “Umunyamakenga iyo abonye amakuba aje arihisha, ariko utaraba inararibonye arakomeza akagenda agahura n’akaga.” Imigani 22:3.

Bibiliya itugira inama yo gutekereza mbere yo kugira icyo dukora. Nitubigenza dutyo, bizatuma tugira amakenga, twirinde ibintu byatuma tutagera ku ntego zacu, cyangwa dushakishe ibintu byadufasha kuzigeraho mu buryo bworoshye (2 Timoteyo 2:22). Muri make, tugomba gusobanukirwa icyadufasha kugera ku ntego zacu.

Jya wishyiriraho amananiza yatuma udakora ibibi kandi wiyorohereze kugira ngo ugere ku byiza wiyemeje

ICYO WAKORA

  • Jya wishyiriraho amananiza yatuma udakora ibibi. Urugero, niba wifuza kureka ibyokurya bidafashije uzi ko bitagufitiye akamaro, jya wirinda no kubibika mu gikoni. Nubigenza utyo, igihe uzaba uhuye n’igishuko, uzibonera ko gukora ibyo wifuza bigoye, maze uhitemo kubireka.

  • Jya wiyorohereza kugira ngo ugere ku byiza wiyemeje. Urugero, niba ushaka kujya ukora siporo mu gitondo, jya uraza imyenda ya siporo hafi yawe. Bajya bavuga ko akazi kazira ndanze.

  • Jya witonda mu gihe uhitamo incuti. N’ubundi kandi incuti zacu zishobora gutuma tuba abanyabwenge cyangwa abapfapfa (1 Abakorinto 15:33). Ubwo rero, byaba byiza wirinze abantu bagutiza umurindi wo gukora ibibi, ahubwo ugashaka incuti zatuma ugera ku byiza wiyemeje.