Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Icyo Bibiliya itwigisha

Icyo Bibiliya itwigisha

Bibiliya igira iti: “Iyi ni yo nkuru ivuga iby’amateka y’ijuru n’isi mu gihe byaremwaga” (Intangiriro 2:4). Bibiliya ikoresha ayo magambo ivuga muri make uko umubumbe w’isi wabayeho. Ese ibyo ivuga bihuje n’ibivugwa muri siyansi? Reka turebe ingero.

Intangiriro: Ijuru n’isi byararemwe

Ese isanzure ryahozeho?

Mu Ntangiriro 1:1 hagira hati: “Mu ntangiriro Imana yaremye ijuru n’isi.”

Kugeza ahagana mu mwaka wa 1950, abenshi mu bahanga muri siyansi bazwi cyane bumvaga ko isanzure ryahozeho. Ariko ubushakashatsi bwa vuba aha bugaragaza ko abahanga benshi bemeza ko isanzure ryagize intangiriro.

Isi igitangira kubaho yari imeze ite?

Mu Ntangiriro 1:2, 9 hagaragaza ko igihe isi yaremwaga ‘itari ifite ishusho, iriho ubusa’ kandi itwikiriwe n’amazi.

Abahanga muri siyansi bo muri iki gihe bemeza ko ibyo ari ukuri. Umuhanga mu binyabuzima witwa Patrick Shih yavuze ko igihe isi yatangiraga kubaho “nta mwuka wa ogusijeni wari uyiriho kandi ko itari ifite ishusho.” Hari ikindi kinyamakuru cyagaragaje ko igihe isi yatangiraga kubaho “yari itwikiriwe n’amazi kandi ko ubutaka bwumutse busa nkaho butari buriho.”

Ni mu buhe buryo ikirere cyacu cyagiye gihinduka?

Mu Ntangiriro 1:3-5 hagaragaza ko umucyo wabanje kuba mu kirere ariko ntugaragare neza ku isi. Nyuma yaho ni bwo izuba n’ukwezi byatanze urumuri maze rugaragara ku isi.—Intangiriro 1:14-18.

Bibiliya ntivuga ko ibinyabuzima byose byo ku isi byaremwe mu minsi itandatu y’amasaha 24

Hari ikigo cy’ubushakashatsi cyavuze ko “ikirere cyacu cyabanje gutanga urumuri runyenyeretsa, akaba ari rwo rugera ku isi. Cyavuze ko mu kirere hari ikintu kimeze nk’igihu cyatumaga urumuri rutagera ku isi neza. Nyuma yaho icyo gihu cyavuyeho maze ikirere kiratamuruka gihinduka ubururu.”

Ibinyabuzima byagiye biza ku isi bite?

Mu Ntangiriro 1:20-27 havuga ko Imana yaremye amafi, ibiguruka n’inyamaswa zigenda ku butaka, hanyuma igakurikizaho abantu. Abahanga muri siyansi bavuga ko amafi yabayeho mbere cyane y’inyamabere, abantu bakabaho nyuma yaho hashize igihe kirekire.

Bibiliya ntivuga ko ibinyabuzima byo mu bwoko runaka bidashobora guhinduka uko igihe kigenda gihita

Ni ibihe bintu abantu bakunze kwibeshya kuri Bibiliya?

Hari abavuga ko Bibiliya idahuza n’ibyo abahanga muri siyansi bo muri iki gihe bavumbuye. Icyakora, ibyo biterwa akenshi n’uko baba bumvise nabi ibyo Bibiliya ivuga.

Bibiliya ntivuga ko isanzure cyangwa isi bimaze imyaka 6 000 gusa. Ahubwo ivuga gusa ko isi n’isanzure byaremwe “mu ntangiriro” (Intangiriro 1:1). Bibiliya ntivuga nezaneza igihe byaremewe.

Bibiliya ntivuga ko ibinyabuzima byose byo ku isi byaremwe mu minsi itandatu y’amasaha 24. Iyo Bibiliya ivuga umunsi, iba ishaka kuvuga igihe runaka. Urugero, ivuga ko igihe Imana yamaze irema umubumbe wacu nʼibinyabuzima biwuriho, kitwa ‘umunsi Yehova a Imana yaremeyeho isi n’ijuru’ (Intangiriro 2:4). Icyo gihe cyamaze iminsi 6 y’irema ivugwa mu Ntangiriro igice cya 1. Ubwo rero umunsi umwe muri iyo minsi itandatu Imana yamaze itegura isi ngo ibinyabuzima biyibemo no kubirema ubwabyo, ni igihe kirekire cyane.

Bibiliya ntivuga ko ibinyabuzima byo mu bwoko runaka bidashobora guhinduka uko igihe kigenda gihita. Igitabo k’Intangiriro kivuga ko inyamaswa zaremwe “nk’uko amoko yazo ari (Intangiriro 1:24, 25). Iryo jambo “amoko” rikoreshwa muri Bibiliya si iryo muri siyansi. Ariko iyo Bibiliya irikoresheje, iba yerekeza ku bwoko bw’ibinyabuzima bushobora kubamo ibinyabuzima bitameze kimwe. Ibyo bisobanura ko ubwoko bumwe bushobora kugira ibinyabuzima by’amoko menshi bibushamikiyeho. Ibyo byumvikanisha ko mu ‘bwoko’ bumwe bw’ibinyabuzima hashobora kubamo ihinduka hakavamo andi moko menshi, uko igihe kigenda gihita.

Ubitekerezaho iki?

Nk’uko tumaze kubibona, Bibiliya isobanura mu buryo bworoshye kandi bwumvikana uko isanzure ryabayeho, uko isi yari imeze igitangira kubaho n’uko ibinyabuzima byagiye bibaho. None se ubwo Bibiliya ntiyanatubwira neza Uwaremye ibyo byose? Hari igitabo cyavuze kiti: “Igitekerezo cy’uko ibinyabuzima byabayeho biturutse ku wabihanze uhambaye, gihuje n’ibyavumbuwe n’abahanga muri siyansi bo muri iki gihe.” bEncyclopædia Britannica.

a Yehova ni izina ry’Imana rivugwa muri Bibiliya.

b Igitabo Encyclopædia Britannica ntikemera ko ubuzima bwaremwe.