Ibivugwa muri iyi gazeti: Ese Bibiliya ishobora gutuma ubaho neza?
Igitabo cya kera ariko kidufitiye akamaro
Bibiliya ntivuga ibintu by’Imana gusa, ahubwo irimo n’inama zadufasha mu buzima bwacu bwa buri munsi. Urugero, yadufasha:
Kugira ubuzima bwiza
Gutuza
Kugira umuryango mwiza n’inshuti
Gukoresha neza amafaranga
Gukorera Imana
Igitabo cyafashije abantu benshi kuruta ibindi
Bibiliya imaze igihe ihindura ubuzima bw’abantu bukarushaho kuba bwiza. Muri iki gihe, Bibiliya yahinduwe mu ndimi zibarirwa mu bihumbi. Reba ukuntu inama itanga zishobora kukugirira akamaro.