Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Gukorera Imana

Gukorera Imana

Nk’uko twabivuze tugitangira, abantu benshi babona ko Bibiliya ari igitabo cyaturutse ku Mana. Iyo bayisomye kandi bagakurikiza inama ziyirimo, bumva bakunze Imana kandi bakamenya intego y’ubuzima.

Bibiliya ivuga ko abantu bafite “umwuka w’Imana” cyangwa bakora ibyo Imana ishaka, babona ibintu nk’uko ibibona kandi bagakurikiza amahame yayo (Yuda 18, 19). Abantu batifuza kuyoborwa n’Imana bo bagendera ku bitekerezo byabo.—Abefeso 5:1.

IBYIRINGIRO

IHAME RYA BIBILIYA: “Nucika intege ku munsi w’amakuba, imbaraga zawe zizaba nke.”—Imigani 24:10.

ICYO BISOBANURA: Iyo ducitse intege ntitubona imbaraga zo guhangana n’ibibazo duhura na byo. Ariko ibyiringiro bituma tugira ubutwari, maze tugakomeza guhangana n’ibibazo. Ibyo byiringiro bishobora gutuma dusobanukirwa ko ibibazo duhanganye na byo bizageraho bigashira kandi ibyo bituma umuntu atiheba.

ICYO WAKORA: Jya utekereza ku bintu byiza uzabona. Niba hari intego wifuza kugeraho, jya ugira icyo ukora kugira ngo uyigereho, aho guhangayikishwa n’ibintu bishobora kukubuza kuyigeraho cyangwa ngo utegereze ko ibintu byose bibanza kuba byiza. Jya uzirikana ko “ibihe n’ibigwirira abantu” bishobora kukugeraho (Umubwiriza 9:11). Icyakora akenshi ibintu birahinduka bikaba byiza mu buryo utari witeze. Ni yo mpamvu Bibiliya yatanze urugero rw’umuhinzi igira iti: “Mu gitondo ujye ubiba imbuto yawe kandi kugeza nimugoroba ntugatume ukuboko kwawe kuruhuka, kuko utazi aho bizagenda neza, niba ari aha cyangwa hariya, cyangwa niba byombi bizahwanya kuba byiza.”—Umubwiriza 11:6.

IBISUBIZO BY’IBIBAZO ABANTU BAKUNZE KWIBAZA

IHAME RYA BIBILIYA: “Umpe gusobanukirwa . . . Ijambo ryawe ni ukuri.”—Zaburi 119:144, 160.

ICYO BISOBANURA: Bibiliya isubiza ibibazo abantu bibaza. Urugero:

  • Dukomoka he?

  • Kuki turi ku isi?

  • Iyo umuntu apfuye bigenda bite?

  • Ese ubuzima ni ubu gusa?

Hari abantu benshi bize Bibiliya bamenya ibisubizo by’ibyo bibazo maze bagira ubuzima bwiza.

ICYO WAKORA: Fata akanya usuzume icyo Bibiliya yigisha. Saba Abahamya ba Yehova bagufashe kwiga Bibiliya. Jya ku rubuga rwacu rwa jw.org, cyangwa uge mu materaniro yacu. Abantu bose bashobora kuyajyamo kandi kwinjira ni ubuntu.

ANDI MAHAME YA BIBILIYA YAGUFASHA

Reba ku rubuga rwa jw.org videwo ivuga ngo: Kuki ukwiriye kwiga Bibiliya?Iboneka mu ndimi zisaga 880

JYA WUMVA KO UKENEYE KUMENYA IMANA.

“Hahirwa abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka.”—MATAYO 5:3.

IGA BIBILIYA UMENYE BYINSHI KU BYEREKEYE IMANA.

‘Shaka Imana kandi mu by’ukuri uyibone, kuko itari kure y’umuntu wese muri twe.’—IBYAKOZWE 17:27.

JYA USOMA BIBILIYA KANDI UTEKEREZE KU BYO USOMA.

“Amategeko ya Yehova * ni yo yishimira kandi amategeko ye ayasoma ku manywa na nijoro. . . . Ibyo akora byose bizagenda neza.”—ZABURI 1:2, 3.

^ par. 23 Bibiliya ivuga ko izina ry’Imana ari Yehova.