Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IKINTU CYA 1

Kumenya kwifata

Kumenya kwifata

KUMENYA KWIFATA BISOBANURA IKI?

Kumenya kwifata bikubiyemo

  • kumenya gutegereza

  • kwirinda gukora ibintu utabanje gutekereza

  • kurangiza akazi wahawe niyo kaba katagushimishije

  • kutishyira imbere

KUKI KUMENYA KWIFATA ARI NGOMBWA?

Abana bazi kwifata, bakunze kunanira ibishuko, kabone niyo baba bumva ko gukora ibyo bintu byabashimisha. Icyakora abana batazi kwifata usanga bakunze . . .

  • kuba abanyarugomo

  • kurwara indwara yo kwiheba

  • kunywa itabi n’inzoga cyangwa ibiyobyabwenge

  • kurya ibyokurya bitabafitiye akamaro

Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko abana batojwe umuco wo kumenya kwifata, iyo bamaze gukura badakunze kurwaragurika no kugira ibibazo by’amafaranga kandi ko bubahiriza amategeko. Ubwo bushakashatsi ni bwo bwatumye umwarimu witwa Angela Duckworth wo muri kaminuza yo muri leta ya Penisilivaniya avuga ati: “Umuco wo kumenya kwifata buri gihe ugira akamaro.”

UKO WATOZA UMWANA WAWE UWO MUCO

Niba umuhakaniye ikintu ntukisubireho.

IHAME RYA BIBILIYA: “Yego yanyu ijye iba Yego, na Oya yanyu ibe Oya.”​—Matayo 5:37.

Hari igihe abana biriza, wenda hari n’abandi bantu, kugira ngo barebe ko ababyeyi babo babaha ibyo bifuza. Iyo ababyeyi babo babibemereye, abana babona ko kwiriza bishobora gutuma ababyeyi bahindura imyanzuro bari bafashe.

Icyakora iyo ababyeyi bativuguruje, bifasha abana babo kumenya ko atari ko buri gihe umuntu abona icyo yifuza. Umuhanga mu by’imitekerereze y’abantu witwa David Walsh yaranditse ati: “Igitangaje ni uko abantu batojwe umuco wo kumenya kwifata, usanga ari bo bafite ibyishimo. Ubwo rero iyo twumvisha abana bacu ko bashobora kubona ikintu cyose bifuza, tuba tubagirira nabi.” *

Iyo utagiye uha umwana wawe ikintu cyose yifuza, iyo amaze gukura amenya kwifata, urugero nko mu gihe bamushukishije ibiyobyabwenge, ubusambanyi n’ibindi bikorwa bibi.

Jya ufasha umwana wawe kumenya ko ibyo akora bigira ingaruka.

IHAME RYA BIBILIYA: ‘Ibyo umuntu abiba ni na byo azasarura.’​—Abagalatiya 6:7.

Umwana wawe akwiriye kumenya ko ibyo akora bishobora kumugiraho ingaruka kandi ko iyo atitoje umuco wo kwifata ahura n’ibibazo. Urugero, niba umwana wawe arakazwa n’ubusa, abandi baramwihunza. Icyakora iyo ari umwana uzi kwifata no mu gihe abandi bamwiyenjejeho, cyangwa akaba yihangana aho kubangamira abandi, abantu baramukunda. Jya ufasha umwana wawe kumva ko niyitoza umuco wo kumenya kwifata, bizamugirira akamaro mu buzima bwe.

Jya ufasha umwana wawe kumenya iby’ingenzi kurusha ibindi.

IHAME RYA BIBILIYA: ‘Umenye neza ibintu by’ingenzi kurusha ibindi.’​—Abafilipi 1:10.

Kumenya kwifata si ukwirinda gukora ibintu bibi gusa, ahubwo binakubiyemo gukora iby’ingenzi, kabone niyo kubikora byaba bitagushimishije. Ukwiriye gutoza umwana wawe kumenya ibintu by’ingenzi kurusha ibindi kandi akaba ari byo ashyira mu mwanya wa mbere. Urugero, ashobora kujya abanza gukora umukoro mbere yo gukina.

Jya ubera umwana wawe urugero rwiza.

IHAME RYA BIBILIYA: “Mbahaye icyitegererezo kugira ngo ibyo mbakoreye namwe muzajye mubikora.”—Yohana 13:15.

Umwana wawe abona uko witwara iyo hari ikintu cyakurakaje. Ubwo rero, uge umubera urugero rwiza, umwereke ko kumenya kwifata bigirira umuntu akamaro. Urugero, ese iyo umwana wawe akoze ikintu kibi, uhita umurakarira cyangwa ukomeza gutuza?

^ par. 20 Byavuye mu gitabo No: Why Kids—of All Ages—Need to Hear It and Ways Parents Can Say It.