NIMUKANGUKE! No. 2 2019 | Ibintu bitandatu wakwigisha abana bawe
Ibintu bitandatu wakwigisha abana bawe
Wifuza ko umwana wawe nakura azaba ameze ate? Azaba ari umuntu . . .
uzi kwifata
wicisha bugufi
wihangana
wita ku bintu
uzi ubwenge
w’inyangamugayo
Abana ubwabo ntibashobora kwitoza iyo mico, ahubwo bakeneye ko ababyeyi babo bayibatoza.
Iyi gazeti ivuga ibintu bitandatu ababyeyi bashobora kwigisha abana babo, bikazabagirira akamaro bamaze gukura.
Kumenya kwifata
Kuki umuco wo kumenya kwifata ari ingenzi kandi se twawitoza dute?
Kwicisha bugufi
Nutoza abana bawe umuco wo kwicisha bugufi bizabagirira akamaro muri iki gihe no mu gihe kizaza.
Kwihangana
Abana batojwe umuco wo kwihangana baba bashobora guhangana n’ibibazo bazahura na byo mu buzima.
Kwita ku bintu
Ni ryari wagombye gutoza umwana kwita ku bintu?
Kwemera ko abantu bakuru babayobora
Abana bakeneye inama z’ingirakamaro mu buzima bwabo. Ariko se bazivana he?
Gutandukanya ikiza n’ikibi
Kwigisha abana gutandukanya ikiza n’ikibi bibagirira akamaro ndetse n’igihe bazaba bamaze gukura.
Ibindi byafasha ababyeyi
Ababyeyi bakeneye inama nziza zabafasha. Niba wifuza izindi nama zafasha ababyeyi, jya ku rubuga rwa jw.org/rw.