Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INAMA ZIGENEWE UMURYANGO | URUBYIRUKO

Icyo wakora mu gihe upfushije umubyeyi

Icyo wakora mu gihe upfushije umubyeyi

AHO IKIBAZO KIRI

Dami yari afite imyaka itandatu, igihe se yicwaga n’indwara ifata imitsi y’amaraso. Derrick yari afite imyaka icyenda igihe se yicwaga n’indwara y’umutima. Jeannie we yari afite imyaka irindwi igihe nyina yapfaga azize kanseri y’inkondo y’umura. *

Abo bana uko ari batatu bapfushije ababyeyi bakiri bato. Ese nawe byakubayeho? Niba byarakubayeho, iyi ngingo ishobora kugufasha kwihanganira ibyo byago wagize. * Reka dusuzume icyo twazirikana igihe twapfushije.

ICYO WAGOMBYE KUMENYA

Abantu bagaragaza agahinda mu buryo butandukanye. Hari igitabo cyavuze ko “kugaragaza agahinda bitagira itegeko bikurikiza.” Icy’ingenzi ni ukudakabya gupfukirana agahinda ufite. Reka turebe impamvu.—Helping Teens Cope With Death.

Guhisha agahinda bishobora kukwangiza. Jeannie twigeze kuvuga yaravuze ati “narifashe kugira ngo ntatera agahinda murumuna wanjye. Ndacyagerageza guhisha agahinda mfite, ariko bingiraho ingaruka.”

Abahanga bavuga ko guhisha agahinda ari bibi. Hari igitabo cyavuze kiti “ntushobora guhisha agahinda burundu. Kugahisha bishobora kugutera ihungabana cyangwa ubundi burwayi” (The Grieving Teen). Nanone bishobora gutuma umuntu yishora mu businzi no kunywa ibiyobyabwenge, kugira ngo atumva umubabaro.

Agahinda gatuma umuntu agira ibitekerezo bibi. Urugero, hari abantu bapfusha umuntu bakamurakarira, bakumva ko abahemukiye kuba abasize. Abandi babiryoza Imana, bibaza impamvu itamurinze gupfa. Abantu benshi bababazwa n’amagambo babwiye uwapfuye cyangwa ibyo bamukoreye, kuko baba bumva ko batazabona uko bamusaba imbabazi.

Mu by’ukuri iyo umuntu yapfushije agira agahinda kenshi. Ni iki cyagufasha kubyakira maze ubuzima bugakomeza?

ICYO WAKORA

Jya ugira uwo ubibwira. Muri ibyo bihe bigoye, ushobora gutangira kwihunza abantu. Icyakora kubwira umuntu wo mu muryango wawe cyangwa incuti yawe uko wiyumva, biraguhumuriza ntukomeze guheranwa n’agahinda. Ihame rya Bibiliya: Imigani 18:24.

Jya wandika uko wiyumva. Andika ibyo wibuka ku mubyeyi wawe wapfuye. Urugero, ushobora kwandika ibintu byiza yakoraga n’imico myiza yari afite ushobora kwigana.

Niba ufite ibitekerezo bibi, urugero niba uhora utekereza ijambo ribi wabwiye umubyeyi wawe mbere y’uko apfa, andika uko wiyumva n’impamvu wiyumva utyo. Urugero, ushobora kwandika uti “mbabajwe n’uko natonganye na papa umunsi umwe mbere y’uko apfa.”

Nanone wagombye kudakabya kwicira urubanza. Cya gitabo tumaze kuvuga cyagize kiti “ntiwagombye kwirenganya uvuga ko utazabona uko usaba imbabazi. Mu buzima ntushobora kwirinda kuvuga ijambo cyangwa gukora ikintu kizatuma usaba imbabazi.”—Ihame rya Bibiliya: Yobu 10:1.

Jya wiyitaho. Jya uruhuka bihagije, ukore siporo, kandi urye neza. Niba wumva udashaka kurya, jya urya utuntu tworoheje dufite intungamubiri, kugeza igihe uzaba wumva wongeye kubishaka. Ntukarye utuntu tudafite akamaro cyangwa ngo wiyahuze inzoga, kuko byakongerera ibibazo.

Jya usenga Imana. Bibiliya igira iti “ikoreze Yehova umutwaro wawe, na we azagushyigikira” (Zaburi 55:22). Isengesho si ikintu gituma umuntu atuza gusa, ahubwo ni ukuvugana n’Imana “iduhumuriza mu makuba yacu yose.”—2 Abakorinto 1:3, 4.

Kimwe mu bintu Imana ikoresha ihumuriza abantu bapfushije, ni Ijambo ryayo Bibiliya. Turagushishikariza gusuzuma icyo yigisha ku bijyanye n’imimerere abapfuye barimo n’ibyiringiro by’umuzuko. *Ihame rya Bibiliya: Zaburi 94:19.

^ par. 4 Nanone ushobora gusoma ibyabaye kuri Dami, Derrick na Jeannie mu ngingo ikurikira iyi.

^ par. 5 Nubwo iyi ngingo ivuga ibyo gupfusha umubyeyi, amahame akubiyemo yafasha n’abapfushije abavandimwe cyangwa incuti.

^ par. 19 Reba igice cya 16 mu gitabo Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1. Nanone kiboneka kuri www.jw.org/rw. Reba ahanditse ngo IBYASOHOTSE.