Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

Ubugingo

Ubugingo

Amadini yigisha inyigisho zivuguruzanya ku byerekeye ubugingo n’uko bigenda iyo umuntu apfuye. Ariko Bibiliya isobanura neza icyo ubugingo ari cyo.

Ese ubugingo burapfa?

ICYO ABANTU BABIVUGAHO

Abantu benshi bumva ko ubugingo budapfa. Abandi batekereza ko iyo umuntu apfuye, ubugingo bwe bwimukira mu wundi muntu, na we yapfa bukimukira mu wundi, bityo bityo. Abandi bo bumva ko iyo umuntu apfuye ubugingo bwe bujya ahandi hantu, urugero nko mu ijuru cyangwa mu muriro w’iteka.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

Hari imirongo myinshi yo muri Bibiliya ivuga ko ubugingo bupfa. Umuhanuzi Ezekiyeli, umwe mu bo Imana yakoresheje mu kwandika Bibiliya, yavuze ko ubugingo bushobora gupfa. Ubwo rero Bibiliya yemeza ko ubugingo bupfa.

“Ubugingo bukora icyaha ni bwo buzapfa.”Ezekiyeli 18:20.

Ese ubugingo butandukanye n’umubiri?

ICYO ABANTU BABIVUGAHO

Ubugingo bukorera mu muntu iyo akiriho, yapfa bukamuvamo.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

Muri Bibiliya havugwamo ukuntu umubyeyi yabyaye ubugingo, cyangwa abantu (Intangiriro 46:18). Ijambo ryo muri Bibiliya ry’igiheburayo ryahinduwemo “ubugingo,” nanone rishobora gusobanura “umuntu uhumeka.” Hari n’igihe iryo jambo rikoreshwa bashaka kuvuga inyamaswa. Nanone kandi, Bibiliya ivuga ko ubugingo cyangwa umutima wifuza ibyokurya (Gutegeka kwa Kabiri 12:20). None se ubugingo buramutse butandukanye n’umuntu, bwakwifuza guhumeka cyangwa kurya? Muri Bibiliya, ijambo “ubugingo” akenshi ryerekeza ku muntu wese, hakubiyemo umubiri, ibyiyumvo n’imico ye.

‘Yabyaye . . . abantu [cyangwa ubugingo] cumi na batandatu.’Intangiriro 46:18.

Ubugingo bujya he iyo umuntu apfuye?

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

Iyo umuntu apfuye, ‘mu mva aho ajya nta mirimo cyangwa imigambi cyangwa ubumenyi cyangwa ubwenge bihaba’ (Umubwiriza 9:10). Ahubwo “asubira mu butaka bwe; uwo munsi ibitekerezo bye bigashira’ (Zaburi 146:4). Iyo ubugingo bupfuye, umuntu nta cyo aba ashobora gukora. Ni yo mpamvu Ibyanditswe bimugereranya n’‘usinziriye.’—Matayo 9:24.

IMPAMVU KUBIMENYA ARI IBY’INGENZI

Iyo upfushije umuntu, wibaza ibibazo nk’ibi: yagiye he? Aho ari ubu amerewe ate? Ese arimo arababara? Kubera ko Bibiliya itubwira ko iyo umuntu apfuye nta kintu na kimwe yumva, dushobora guhumurizwa no kumenya ko abacu bapfuye batongera kubabara kandi ko Yehova azabazura.—Yesaya 26:19.

“Abapfuye bo nta cyo bakizi.”Umubwiriza 9:5.