Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

Urupfu

Urupfu

Abapfuye bari he?

“Uri umukungugu kandi mu mukungugu ni mo uzasubira.”Intangiriro 3:19.

ICYO ABANTU BABIVUGAHO

. Hari abumva ko iyo umuntu apfuye ajya mu ijuru, cyangwa mu muriro cyangwa muri purugatori. Abandi bo bumva ko iyo umuntu apfuye yongera kuvukira mu kindi kinyabuzima. Ku rundi ruhande, abatemera inyigisho z’amadini bumva ko iyo umuntu apfuye biba birangiye.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

. Mu Mubwiriza 9:10 hagira hati “mu mva aho ujya nta mirimo cyangwa imigambi cyangwa ubumenyi cyangwa ubwenge bihaba.” Nanone Bibiliya isobanura uko bigenda iyo umuntu n’inyamaswa bipfuye igira iti “byose bijya hamwe. Byose byavuye mu mukungugu, kandi byose bisubira mu mukungugu.”Umubwiriza 3:20.

 Abapfuye bari mu yihe mimerere?

“Umwuka we umuvamo, agasubira mu butaka bwe; uwo munsi ibitekerezo bye birashira.”Zaburi 146:4.

ICYO ABANTU BABIVUGAHO

. Abantu benshi bigishijwe ko umuntu azahabwa ingororano hakurikijwe ibyo yakoze akiri ku isi. Abakoze ibyiza bazagira umunezero iteka ryose, naho abakoze ibibi bazababazwa ubuziraherezo. Hari abandi bumva ko abantu bamaze gupfa, bagomba kwezwaho ibyaha mbere yo kugera imbere y’Imana, bitewe n’uko abatejejweho ibyaha badashobora kuyigera imbere migisha.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

. Abapfuye ntibashobora kugira ibyishimo cyangwa ngo bababazwe iteka ryose. Koko rero, kubera ko nta cyo baba bumva, nta kintu na kimwe bashobora gukora. Ntibashobora kugirira neza abazima cyangwa ngo babagirire nabi. Mu Mubwiriza 9:5, 6 hagira hati “abazima bazi ko bazapfa, ariko abapfuye bo nta cyo bakizi. . . . Nanone urukundo rwabo n’urwango rwabo n’ishyari ryabo biba byarashize, kandi nta mugabane baba bazongera kugira mu bikorerwa kuri iyi si kugeza ibihe bitarondoreka.”

Ese abapfuye bazazuka?

Ese umugabo w’umunyambaraga apfuye, yakongera kubaho? Mu minsi yose y’imirimo yanjye y’agahato, nzategereza kugeza igihe nzabonera ihumure.”Yobu 14:14.

ICYO ABANTU BABIVUGAHO

. Abenshi batekereza ko iyo umuntu agiye mu muriro utazima, adashobora kuwuvamo. Abajya mu muriro bababazwa iteka ryose, naho abari muri purugatori bakajya mu ijuru bamaze kwezwaho ibyaha byabo.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

. Umwana w’Imana azazura abapfuye, cyangwa mu yandi magambo bongere guhabwa ubuzima hano ku isi. Bibiliya igira iti “ntimutangazwe n’ibyo, kuko igihe kigiye kugera, maze abari mu mva bose bakumva ijwi rye bakavamo” (Yohana 5:26, 28, 29). Uko umuntu azitwara amaze kuzuka, ni byo bizagena niba akwiriye guhabwa ubuzima bw’iteka cyangwa kububura. *

^ par. 14 Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igice cya 7 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.