INGINGO YO KU GIFUBIKO
Ibintu utari uzi ku byerekeye irema
ABANTU babarirwa muri za miriyari basomye cyangwa bumva inkuru yo muri Bibiliya ivuga ibirebana n’uko isanzure ryabayeho. Iyo nkuru imaze imyaka 3.500, ibimburirwa n’amagambo azwi cyane agira ati “mu ntangiriro Imana yaremye ijuru n’isi.”
Icyakora abantu benshi ntibazi ko abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo, hakubiyemo abemera ko isi yaremwe mu minsi 6 y’amasaha 24 hamwe n’abatsimbarara ku nyigisho za kera z’idini ryabo, bagiye bagoreka iyo nkuru ivuga iby’irema, bakayivuga mu buryo buhabanye n’uko Bibiliya iyivuga. Ibisobanuro batanga ntibihuje na siyansi. Nubwo ibyo bavuga bitaboneka muri Bibiliya, byatumye abantu bamwe batakariza icyizere inkuru yo muri Bibiliya ivuga iby’irema, bayifata nk’umugani.
Abantu benshi ntibazi inkuru nyakuri yo muri Bibiliya ivuga iby’irema. Ibyo biteye isoni kuko Bibiliya itanga ibisobanuro byumvikana kandi byizewe by’ukuntu isanzure ry’ikirere ryabayeho. Uretse n’ibyo kandi, ibisobanuro itanga bihuje na siyansi. Koko rero, ushobora gutangazwa no kumenya ibintu utari uzi ku byerekeye irema.
UMUREMYI NTIYAREMWE
Inkuru yo muri Bibiliya ivuga iby’irema ishingiye ku gitekerezo cy’uko hariho Imana Isumbabyose kandi Ishoborabyose yaremye ibintu byose. Iyo Mana ni iyihe kandi se iteye ite? Bibiliya igaragaza ko itandukanye n’ibigirwamana bisengwa n’abantu bo mu mico itandukanye no mu madini akomeye atandukanye. Nubwo ari Umuremyi wa byose, abantu benshi ntibayiziho byinshi.
Imana iriho kandi ifite imico iyiranga. Si imbaraga zitagira kamere zigenda zizerera mu isanzure ry’ikirere. Iratekereza kandi igira ibyiyumvo n’intego.
Imana ifite ubwenge n’imbaraga bitagira akagero. Ibyo bigaragazwa n’ukuntu ibintu yaremye biremwe mu buryo buhambaye kandi bwihariye, cyane cyane ibifite ubuzima.
Imana ni yo yaremye ibintu byose bigaragara. Ku bw’ibyo, ntifite umubiri ugizwe n’ibyo bintu bigaragara kuko byabayeho ari uko ibiremye. Ahubwo Imana ni umwuka; ntigaragara.
Imana ntigira intangiriro n’iherezo. Yahozeho kandi izahoraho. Ku bw’ibyo, nta wayiremye.
Imana ifite izina bwite, rikaba riboneka incuro zibarirwa mu bihumbi muri Bibiliya. Iryo zina ni Yehova.
Yehova Imana akunda abantu kandi abitaho.
IMANA YAREMYE ISANZURE RY’IKIRERE MU GIHE KINGANA IKI?
Bibiliya ivuga ko Imana “yaremye ijuru n’isi.” Icyakora ayo magambo ntagaragaza igihe Imana yamaze irema isanzure ry’ikirere cyangwa uburyo yakoresheje. Twavuga iki se ku gitekerezo cyogeye, kivuga ko Imana yaremye isanzure ry’ikirere mu minsi 6 y’amasaha 24? Abahanga mu bya siyansi benshi ntibemera iyo nyigisho ishingiye ku gitekerezo cy’abantu bumva nabi inkuru yo muri Bibiliya ivuga iby’irema. Reka turebe icyo Bibiliya ivuga kuri iyo nyigisho.
Bibiliya ntishyigikira abatsimbarara ku nyigisho za kera z’idini ryabo n’abemera ko Imana yaremye isanzure ry’ikirere mu minsi 6 y’amasaha 24
Bibiliya ntishyigikira abatsimbarara ku nyigisho za kera z’idini ryabo n’abandi bihandagaza bavuga ko Imana yaremye isanzure ry’ikirere mu minsi 6 y’amasaha 24.
Bibiliya ikunda gukoresha ijambo “umunsi” mu buryo butandukanye. Rimwe na rimwe, uko umunsi ureshya ntibiba bizwi. Ibyo ni ko bimeze ku ijambo “umunsi” rikoreshwa mu nkuru ivuga iby’irema yo mu gitabo cyo muri Bibiliya cy’Intangiriro.
Dukurikije ibivugwa muri iyo nkuru, umunsi umwe muri iyo minsi itandatu y’irema ushobora kuba waragiye umara imyaka ibarirwa mu bihumbi.
Ku munsi wa mbere w’irema, Imana yari yaramaze kurema isanzure hakubiyemo umubumbe w’isi, nubwo icyo gihe nta binyabuzima byari biwuriho.
Uko bigaragara, iminsi itandatu y’irema yamaze igihe kirekire. Muri icyo gihe cyose, Yehova yarimo ategura isi kugira ngo izaturwe n’abantu.
Inkuru yo muri Bibiliya ivuga iby’irema ntivuguruzanya n’ibyo abahanga mu bya siyansi bavumbuye ku birebana n’igihe isanzure ry’ikirere rimaze ribayeho.
ESE YAKORESHEJE UBWIHINDURIZE?
Abenshi mu batemera Bibiliya bavuga ko ibinyabuzima byose byabayeho binyuze ku bintu byo mu rwego rwa shimi byagiye byivanga mu buryo butazwi kandi budasobanutse. Bavuga ko hari igihe cyageze hakabaho mikorobe, maze ikagenda yigabanyamo uduce twinshi, na two tukaza kuvamo amoko y’ibinyabuzima abarirwa mu bihumbi ariho muri iki gihe. Ibyo biramutse ari ukuri, byaba byumvikanisha ko umuntu ufite imiterere ihambaye kandi itangaje, yaba yarakomotse kuri mikorobe.
Inkuru yo muri Bibiliya ivuga iby’irema ntivuguruzanya n’inyigisho yo mu rwego rwa siyansi, ivuga ko mu bwoko bw’ibinyabuzima habaho ihinduka
Iyo nyigisho y’ubwihindurize yemerwa n’abantu benshi bemera ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana. Bizera ko Imana yaremye ikinyabuzima cya mbere hano ku isi, hanyuma ikagenda irema ibindi bintu, wenda ikoresheje ubwihindurize. Icyakora, ibyo si byo Bibiliya yigisha.
Bibiliya ivuga ko Yehova Imana ari we waremye amoko yose y’ibanze y’ibimera n’inyamaswa. Nanone yaremye umugabo n’umugore ba mbere, ibaremana ubwimenye, urukundo, ubwenge n’ubutabera.
Birumvikana ko hari ibyagiye bihinduka ku moko y’inyamaswa n’ibimera Imana yaremye, ku buryo ibinyabuzima byo mu bwoko runaka usanga bifite ibintu bitandukaniyeho. Incuro nyinshi iryo tandukaniro riba rigaragara cyane.
Inkuru yo muri Bibiliya ivuga iby’irema ntivuguruzanya n’inyigisho yo mu rwego rwa siyansi, ivuga ko mu bwoko bw’ibinyabuzima habaho ihinduka.
IBYAREMWE BIGARAGAZA KO HARIHO UMUREMYI
Mu myaka ya 1800, umuhanga mu binyabuzima w’Umwongereza witwa Alfred Russel Wallace yemeranyaga n’inyigisho y’ubwihindurize ya Charles Darwin, ivuga ko ibinyabuzima bishobora kwihanganira imimerere bibamo, ari byo byonyine bishobora gukomeza kubaho no kororoka. Bivugwa ko uwo muntu uzwi cyane wemeraga inyigisho y’ubwihindurize, yaba yaravuze ati “abantu bafite amaso abona n’ubwenge butekereza, iyo basuzumye ingirabuzimafatizo, amaraso, isi n’isanzure ry’ikirere . . . , babona ko ibintu byose bigendera kuri gahunda irangwa n’ubwenge kandi yatekerejweho. Mu yandi magambo, bifite Uwabihanze.”
Imyaka igera hafi ku bihumbi bibiri mbere y’uko Wallace avuga ayo magambo, Bibiliya yari yaravuze iti “imico y’[Imana] itaboneka, ari yo bubasha bwayo bw’iteka n’Ubumana bwayo, igaragara neza kuva isi yaremwa, kuko igaragarira mu byaremwe” (Abaroma 1:20). Rimwe na rimwe, ujye ufata akanya utekereze ku rusobe ruhambaye rw’ibyaremwe ruboneka mu isanzure, kuva ku katsi gato kugeza ku mibumbe itabarika yo mu kirere. Kwitegereza ibyaremwe bishobora gutuma wibonera ko hariho Umuremyi.
Ariko ushobora kwibaza uti “none se niba hariho Imana irangwa n’urukundo yaremye byose, kuki ireka imibabaro ikabaho? Ese yatereranye ibiremwa byayo byo ku isi? Ni iki igihe kiri imbere kiduhishiye?” Bibiliya irimo izindi nkuru nyinshi z’ukuri zitazwi, zapfukiranywe n’ibitekerezo by’abantu n’inyigisho z’amadini, bigatuma abantu benshi batazimenya. Abahamya ba Yehova, ari bo banditsi b’iyi gazeti, bazishimira kugufasha kugenzura ukuri nyako ko muri Bibiliya, maze umenye byinshi ku birebana n’Umuremyi n’icyo ateganyiriza abantu yaremye.