NIMUKANGUKE! Werurwe 2014 | Ibintu utari uzi ku byerekeye irema

Hari itandukaniro rinini hagati y’ibyo Bibiliya ivuga ku byerekeye irema n’icyo abantu benshi babitekerezaho.

Hirya no hino ku isi

Ingingo zirimo: umutingito utewe n’amariba y’amazi, igihugu cya mbere gikoresha amafaranga menshi mu bukerarugendo n’icibwa ry’amashashi.

INGINGO Y'IBANZE

Ibintu utari uzi ku byerekeye irema

Ese inkuru yo muri Bibiliya ivuga iby’irema ihuza na siyansi?

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

Amafaranga

Ese koko amafaranga ni umuzi w’ibibi byose?

ISI N'ABAYITUYE

Twasuye El Salvador

Menya abantu barangwa n’urugwiro bo mu ‘gihugu cy’ibirunga.’

Ibyo utari uzi ku marira yawe

Amarira yacu adutandukanya n’inyamaswa. Mu buhe buryo?

INAMA ZIGENEWE UMURYANGO

Mu gihe wumva ko washatse nabi

Ese wumva uwo mwashakanye ari nka mugenzi wawe mufunganywe? Dore ibintu bitanu byagufasha kugira urugo rwiza.

ESE BYARAREMWE?

Uruhu rw’inzoka

Ni iki gituma uruhu rw’inzoka ruramba ku buryo ishobora kurira ibiti bihanda, cyangwa ikagenda mu mucanga uyijomba?

Ibindi wasomera kuri interineti

Nakora iki ngo ncike ku ngeso yo kurazika ibintu?

Reba inama zagufasha gucika ku ngeso yo kurazika ibintu

Icyo abakiri bato bavuga ku birebana no kubuzwa amahwemo n’umuntu ashaka ko muryamana

Umva uko bagenzi bawe bavuga ibyo kubuzwa amahwemo n’umuntu ushaka ko muryamana, n’icyo wakora bikubayeho.

Umwitozo: Ni nde wabivuze? (Intangiriro 41-50)

Vanaho uyu mwitozo maze urebe niba ushobora guhuza abantu n’ibyo bavuze.