Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 INGINGO YO KU GIFUBIKO

Ese kwigaragambya ni wo muti?

Ese kwigaragambya ni wo muti?

Abahamya ba Yehova, ari bo banditsi b’iyi gazeti, ntibivanga muri politiki (Yohana 17:16; 18:36). Ku bw’ibyo, nubwo ingingo ikurikira ivuga ingero z’imyigaragambyo y’abaturage, nta gihugu irutisha ikindi, cyangwa ngo igire uruhande ibogamiraho muri politiki.

KU ITARIKI ya 17 Ukuboza 2010, Mohamed Bouazizi yananiwe kwihangana. Uwo musore w’imyaka 26 wacururizaga ku muhanda muri Tuniziya, yababazwaga n’uko yabuze akazi keza. Nanone yari arambiwe abategetsi bahora bamusaba ruswa. Muri icyo gitondo, abategetsi bari bafatiriye imbuto yacuruzaga harimo imineke na pome. Igihe bashakaga no gutwara iminzani ye, yarabyanze kandi hari abavuga ko hari umupolisi w’umukobwa wamukubise urushyi.

Mohamed amaze gukozwa isoni, yararakaye maze ajya gutakira abategetsi bo mu gace k’iwabo ariko ntibamwumva. Hari abavuga ko yakomeje gusakuriza imbere y’ibiro, avuga ati “ubu koko muragira ngo nzabeho nte?” Yahise yisukaho lisansi maze aritwika. Yarwaye ibyumweru bitageze kuri bitatu, ahitanwa n’ubushye.

Ibyo Mohamed Bouazizi yakoze, byabaye nk’ibikangura abantu benshi bo muri Tuniziya n’ahandi. Hari abantu benshi batekereza ko ibyo uwo musore yakoze ari byo byabaye intandaro y’imyivumbagatanyo yahiritse ubutegetsi muri icyo gihugu, ikaza no gukwira mu bindi bihugu by’Abarabu. Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, yageneye Bouazizi n’abandi bane igihembo cy’umwaka wa 2011 cyitiriwe Sakharov, gihabwa abantu baharanira uburenganzira bwo kugaragaza icyo umuntu atekereza. Ikinyamakuru The Times cy’i Londres na cyo cyavuze ko ari we muntu wabaye indashyikirwa mu mwaka wa 2011.

Urwo rugero rugaragaza ko imyigaragambyo ishobora guhindura byinshi. Ariko se ni iki cyihishe  inyuma y’imyigaragambyo iherutse kuba hirya no hino ku isi? Ese hari ubundi buryo bwiza bwo gukemura ibibazo?

Kuki abantu basigaye bigaragambya cyane?

Imyinshi mu myigaragambyo iterwa n’ibi bintu bikurikira:

  • Imibereho mibi. Iyo abantu bizeye ko ubutegetsi bubaha ibyo bakeneye kandi ubukungu bukaba bwifashe neza, imyigaragambyo iba mike. N’iyo bahuye n’ibibazo, bashyikirana n’ubutegetsi buriho kugira ngo babikemure. Ku rundi ruhande, iyo abaturage bumva ko bafite ubutegetsi bubi, bwihariwe n’abantu bake, babwivumburaho.

  • Imbarutso. Akenshi abaturage bigaragambya iyo habaye ikintu kigatuma bumva ko noneho bagomba kugira icyo bakora kugira ngo ibintu bihinduke. Urugero, ibyo Mohamed Bouazizi yakoze byatumye abaturage bo muri Tuniziya bivumbura ku butegetsi. Nanone kuba Anna Hazare wo mu Buhindi waharaniraga guca akarengane, yariyicishije inzara agamije kurwanya ruswa, byatumye abaturage bari bamushyigikiye bo mu migi isaga 450 biroha mu mihanda.

  • Nk’uko Bibiliya ibivuga, muri iki gihe “umuntu yagiye ategeka undi amugirira nabi” (Umubwiriza 8:9). Ruswa n’akarengane birogeye cyane kurusha ikindi gihe cyose. Kandi koko, ubu abantu bamaze gusobanukirwa ko abanyapolitiki n’abahanga mu by’ubukungu badashobora kubaha ibyo babasezeranya. Telefoni zigezweho, interineti n’amakuru avugwa amanywa n’ijoro, bituma n’abantu bari mu turere twitaruye bamenya ibibera hirya no hino, bigatuma bivumbura.

Abigaragambya bageze ku ki?

Abashyigikira imyigaragambyo bashobora kuvuga ko bageze kuri ibi bikurikira:

  • Bafashije abakene. Imyivumbagatanyo yo mu mugi wa Chicago muri leta ya Illinois, muri Amerika, yabaye mu gihe cy’ihungabana rikomeye ry’ubukungu ryabaye mu myaka ya za 30, yatumye abayobozi b’uwo mugi basubiza abaturage amazu yabo, kandi bashakira akazi bamwe mu bigaragambyaga. Nanone imyigaragambyo nk’iyo yabereye i New York, ituma imiryango 77.000 isubizwa mu mazu yayo.

  • Barwanyije akarengane. Imyigaragambyo yabaye mu mwaka wa 1955 n’uwa 1956, mu mugi wa Montgomery wo muri leta ya Alabama muri Amerika, yakuyeho amategeko yatezaga ivangura ry’amoko mu birebana no kwicara mu modoka zitwara abagenzi.

  • Bahagaritse imishinga y’ubwubatsi. Mu Kuboza 2011, abantu babarirwa mu bihumbi mirongo bakoze imyigaragambyo bamagana ibyo kubaka uruganda rw’ingufu zitangwa na  nyiramugengeri hafi ya Hong Kong, kuko bari bafite impungenge z’uko rwari kuzahumanya ikirere, kandi uwo mushinga warahagaritswe.

Nubwo bamwe mu bigaragambya bagera ku byo bashaka, Ubwami bw’Imana ni bwo buzakemura ibibazo neza

Birumvikana ariko ko atari ko buri gihe abigaragambya babona ibyo bashaka. Urugero, abategetsi bashobora kubafatira ingamba zikaze, aho kubaha ibyo basaba. Vuba aha hari perezida wo mu gihugu cyo mu Burasirazuba bwo Hagati wagize icyo avuga ku myivumbagatanyo, agira ati “tugomba kubahondesha icyuma,” kandi kugeza ubu abantu babarirwa mu bihumbi baguye muri iyo myivumbagatanyo.

Ndetse n’iyo babonye ibyo bashaka, nyuma yaho havuka ibindi bibazo. Umwe mu bantu bifatanyije mu gukuraho umutegetsi wo mu gihugu cyo muri Afurika, yabwiye ikinyamakuru Time ati “ibyo twari twiteze byose ntibyagezweho, ahubwo ibintu byarushijeho kuzamba.”

Uburyo bwiza bwo gukemura ibibazo

Abantu benshi bubahwa bumva ko ubutegetsi bukandamiza abantu bugomba kurwanywa. Urugero, Václav Havel wahoze ari perezida wa Repubulika ya Tchèque yamaze imyaka myinshi afunzwe azira guharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Mu wa 1985, yaranditse ati “[urwanya ubutegetsi] nta kindi ashobora gukora uretse gutanga ubuzima  bwe kuko ari byo ashoboye.”

Ibyo Mohamed Bouazizi n’abandi bantu bakoze, bigaragaza ko amagambo ya Havel ari ukuri. Muri kimwe mu bihugu bya Aziya, abantu benshi bagiye bitwika bamagana akarengane gashingiye ku idini no kuri politiki. Ku birebana n’iyo myifatire iteje akaga, hari umugabo wabwiye ikinyamakuru cyo muri Amerika ati “twe abaturage nta mbunda tugira kandi ntituba dushaka gushyira mu kaga undi muntu uwo ari we wese. None se twakora iki kindi?”—Newsweek.

Bibiliya igaragaza uko akarengane, ruswa no gukandamizwa bizakemuka. Ubutegetsi bw’Imana butegekera mu ijuru buzasimbura ubw’isi bwananiwe gukemura ibibazo bya politiki n’ubukungu, bituma abantu bigaragambya. Ubuhanuzi buvuga ko Umwami w’ubwo Bwami, ‘azakiza umukene utabaza, n’imbabare cyangwa undi muntu wese utagira kirengera. Azabakiza urugomo no gukandamizwa.’—Zaburi 72:12, 14.

Abahamya ba Yehova bizera ko Ubwami bw’Imana ari bwo buzazana amahoro ku isi (Matayo 6:9, 10). Ibyo bituma batigaragambya. Ese icyizere cy’uko Imana izakuraho ibintu byose bituma abantu bigaragambya gifite ishingiro? Hari abashobora kumva ko kidafite ishingiro. Icyakora abantu benshi bitoje kwiringira ubutegetsi bw’Imana, kandi nawe ushobora kubigeraho.