Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

Imana iteye ite?

Imana iteye ite?

Imana ifite umubiri bwoko ki?

“Imana ni Umwuka.”—Yohana 4:24.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

. Bibiliya ivuga ko Imana ari umwuka (2 Abakorinto 3:17). Ku bw’ibyo, Imana iraturuta cyane, kandi ntidushobora kwiyumvisha uko iteye dukoresheje ibyumviro byacu. Muri 1 Timoteyo 1:17 havuga ko Imana ari “Umwami w’iteka, udashobora kononekara kandi utaboneka.” Nanone, Bibiliya igira iti “nta muntu wigeze abona Imana.”—1 Yohana 4:12.

Umuremyi wacu araturenze ku buryo tudashobora no kwirushya twiyumvisha uko asa. Muri Yesaya 40:18 hagira hati “Imana mwayigereranya na nde, kandi se mwavuga ko isa n’iki?” Yewe n’ijuru riteye ubwoba nta cyo ari cyo urigereranyije n’Ishoborabyose.—Yesaya 40:22, 26.

Icyakora hari ibiremwa bifite ubwenge bishobora kubona Imana kandi bikavugana na yo amaso ku yandi. Ibyo bishoboka bite? Ibyo biremwa na byo ni umwuka kandi biba mu ijuru (1 Abami 22:21; Abaheburayo 1:7). Yesu Kristo yavuze ibirebana n’ibyo biremwa ndengakamere byitwa abamarayika, agira ati “bahora bareba mu maso ha Data uri mu ijuru.”—Matayo 18:10.

 Ese Imana iba hose?

“Mujye musenga mutya muti ‘Data uri mu ijuru.’”—Matayo 6:9.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.

Bibiliya ntivuga ko Imana iba hose, cyangwa ko ibera hose icyarimwe, nk’aho ari imbaraga zitagira kamere. Ahubwo nk’uko Yesu yabivuze mu ivanjiri ya Matayo 6:9 no mu gice cya 18:10, Imana ni “Data” kandi iba mu ijuru “mu buturo” bwayo.—1 Abami 8:43.

Igihe Yesu yari hafi gupfa, yaravuze ati “ngiye kuva mu isi maze njye kwa Data” (Yohana 16:28). Kristo amaze gupfa hanyuma akazuka ari ikiremwa cy’umwuka, yarazamutse yinjira ‘mu ijuru ubwaho, kugira ngo ahagarare imbere y’Imana ku bwacu.’Abaheburayo 9:24.

Kumenya uko kuri ku byerekeye Imana ni iby’ingenzi. Kubera iki? Icya mbere ni uko kuba Imana iriho, byumvikanisha ko dushobora kwiga ibyayo kandi tukayegera (Yakobo 4:8). Ikindi ni uko kumenya ukuri ku byerekeye Imana biturinda gusenga mu buryo itemera, urugero nko gusenga ibigirwamana n’ibintu bitagira ubuzima. Muri 1 Yohana 5:21 hagira hati “bana bato, mwirinde ibigirwamana.”

Ni mu buhe buryo abantu baremwe mu ishusho y’Imana?

“Nuko Imana irema umuntu mu ishusho yayo, imurema afite ishusho y’Imana; umugabo n’umugore ni uko yabaremye.”—Intangiriro 1:27.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.

Twebwe abantu dufite ubushobozi bwo kugaragaza imico y’Imana, urugero nk’urukundo, gukiranuka n’ubwenge. Bibiliya igira iti “nimwigane Imana nk’abana bakundwa, kandi mukomeze kugendera mu rukundo.”—Abefeso 5:1, 2.

Nanone Imana yaduhaye uburenganzira bwo kwihitiramo icyiza n’ikibi no kugaragariza abandi urukundo mu buryo butandukanye (1 Abakorinto 13:4-7). Ikindi Imana yaduhaye ni ubushobozi bwo guhanga, tukamenya ubwiza bw’ikintu, kandi tukishimira ibyiza bidukikije. Ikiruta ibyo byose, yaduhaye kumenya ibintu byo mu buryo bw’umwuka. Twaremanywe icyifuzo cyo kwiga ibyerekeye Umuremyi wacu n’icyo kumenya icyo adusaba.—Matayo 5:3.

Ukuri ko muri Bibiliya gushobora kugufasha. Uko tugenda twiga ibyerekeye Imana n’uko twayigana, ni ko tugenda tubaho duhuje n’ibyo ishaka. Ibyo bituma turushaho kugira ibyishimo, tukagira amahoro yo mu mutima kandi tukanyurwa (Yesaya 48:17, 18). Koko rero, Imana izi ko imico yayo myiza ishimisha abantu, igatuma abafite imitima itaryarya bayegera maze bakayoboka inzira igana ku buzima bw’iteka.—Yohana 6:44; 17:3.