Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 IKIGANIRO | PAOLA CHIOZZI

Umuhanga mu binyabuzima asobanura imyizerere ye

Umuhanga mu binyabuzima asobanura imyizerere ye

Dogiteri Paola Chiozzi ni umuhanga mu binyabuzima umaze imyaka isaga 20 akora muri kaminuza ya Ferrara mu Butaliyani. Igazeti ya Nimukanguke! yamubajije uko ahuza siyansi n’imyizerere ye.

Ubundi uri muntu ki?

Data yari umudozi w’inkweto, mama ari umuhinzi. Ariko jye nifuzaga kuba umuhanga mu bya siyansi. Numvaga mfite amatsiko yo kumenya neza iby’indabo, inyoni n’udusimba twiza nabonaga iwacu. Numvaga byarahanzwe n’umuhanga ufite ubwenge buruta ubw’abantu.

Noneho kuva kera wemeraga ko hariho Umuremyi?

Oya. Urebye natangiye gushidikanya ko Imana ibaho nkiri umwana. Data yapfuye amarabira azize umutima, maze ndibaza nti ‘bishoboka bite ko Imana yaremye ibintu byiza bene aka kageni, yakwemera ko habaho imibabaro n’urupfu?’

Ese kwiga siyansi byagufashije kubona igisubizo?

Sinahise mbona igisubizo. Igihe nabonaga impamyabushobozi mu by’imiterere y’ibinyabuzima, natangiye gukora ubushakashatsi ku mpamvu ituma dupfa. Icyakora ubwo bushakashatsi ntibwari bugamije kumenya ukuntu ingirabuzimafatizo zipfa mu buryo bw’impanuka, bigatuma umuntu abyimbirwa cyangwa akarwara igisebe cy’umufunzo. Ahubwo nari ngamije gusuzuma impamvu dupfa, kandi ubusanzwe iyo ingirabuzimafatizo zigize umubiri wacu zipfuye, zisimburwa n’izindi. Mu myaka ya vuba aha, ni bwo abahanga mu bya siyansi batangiye kwita kuri iyo mikorere y’umubiri wacu, nubwo ari iy’ingenzi cyane ku buzima.

None se kuki iyo mikorere ari iy’ingenzi ku buzima bwacu?

Ubundi umubiri wacu ugizwe n’ingirabuzimafatizo zibarirwa muri za miriyari. Urebye, zose ziba zigomba gupfa zigasimburwa n’izindi. Buri bwoko bw’ingirabuzimafatizo buba bufite igihe cyihariye bugomba kumara. Hari izisimburwa mu gihe cy’ibyumweru bike gusa, izindi zigasimburwa mu gihe cy’imyaka  myinshi. Iyo gahunda y’uko ingirabuzimafatizo zipfa igomba kuba ikora neza, kugira ngo igihe cyose izipfa zibone izizisimbura.

None se bitagenze bityo ingaruka zaba izihe?

Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo ingirabuzimafatizo zidapfuye nk’uko byari biteganyijwe, umuntu ashobora kurwara rubagimpande cyangwa kanseri. Ku rundi ruhande, iyo zipfuye mbere y’igihe, umuntu ashobora kurwara indwara ifata ubwonko igatuma ahora asusumira cyangwa indi yangiza ubwonko igatuma atakaza ubushobozi bwo gutekereza. Ubushakashatsi nkora bugamije gutahura uburyo bwo kuvura izo ndwara.

None se muri ubwo bushakashatsi bwawe, hari icyo wagezeho?

Mvugishije ukuri, naheze mu rujijo. Biragaragara ko uwahanze iyo gahunda ihambaye atwifuriza ubuzima buzira umuze. Ubwo rero, buri gihe nakomezaga kwibaza nti ‘kuki abantu bababara kandi bagapfa?’ Ariko icyo kibazo nakomeje kukiburira igisubizo.

Ariko wemeraga ko kuba ingirabuzimafatizo zipfa mu buryo buri kuri gahunda bitabayeho mu buryo bw’impanuka?

Yego. Ukuntu iyo gahunda ikora biratangaje cyane; ndetse navuga ko igaragaramo ubwenge buhambaye. Nemera ko yashyizweho n’Imana ifite ubwenge. Kugira ngo nsobanukirwe urusobe rw’ibintu bituma iyo gahunda ibaho, nifashisha za mikorosikopi zihambaye. Hari ibintu bishobora gutuma ingirabuzimafatizo zipfa mu masegonda make mu gihe bibaye ngombwa. Ingirabuzimafatizo zigira uruhare mu kwiyica ubwazo. Iyo gahunda ikora neza cyane ku buryo uba ubona bitangaje.

Kubaho iteka birashoboka kubera ko iyo ingirabuzimafatizo zacu hafi ya zose zipfuye zisimburwa

Ese ko hari ibibazo wibazaga ku byerekeye Imana n’imibabaro, waba warabiboneye ibisubizo se?

Hari Abahamya ba Yehova baje iwanjye mu wa 1991, maze mbabaza impamvu dupfa. Banyeretse igisubizo Bibiliya itanga, igira iti ‘icyaha cyinjiye mu isi binyuze ku muntu umwe, n’urupfu rwinjira mu isi binyuze ku cyaha’ (Abaroma 5:12). Iyo umuntu wa mbere ataza gusuzugura Imana, yari kubaho iteka. Nahise mbona ko ibyo bihuje n’ibyo nari narabonye mu bushakashatsi nakoze. Mu by’ukuri, Imana ntiyari yaragambiriye ko abantu bapfa. Kubaho iteka birashoboka kubera ko iyo ingirabuzimafatizo zacu hafi ya zose zipfuye, zihita zisimburwa.

Ni iki cyakwemeje ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana?

Namenye icyo Bibiliya ivuga ku Mana muri Zaburi 139:16, havuga ngo “amaso yawe yabonye urusoro rwanjye, mu gitabo cyawe hari handitswemo ibirebana n’iminsi ingingo zarwo zose zaremeweho.” Kubera ko ndi umuhanga mu miterere y’ibinyabuzima, nkora ubushakashatsi ku makuru agenga imyororokere yanditse mu ngirabuzimafatizo zacu. None se umwanditsi wa zaburi yari kumenya ate ko yanditsemo? Uko nagendaga nsobanukirwa ibikubiye muri Bibiliya, ni ko narushagaho kubona ko yahumetswe n’Imana.

Ni iki cyagufashije gusobanukirwa icyo Bibiliya yigisha?

Hari Umuhamya wa Yehova wansabye kunyigisha Bibiliya. Amaherezo naje kumenya impamvu Imana yaretse hakabaho imibabaro. Nanone, namenye ko Imana ifite umugambi wo ‘kuzamira [urupfu] bunguri kugeza iteka ryose’ (Yesaya 25:8). Umuremyi wacu ntazananirwa gutuma umubiri wacu ukora mu buryo butunganye kugira ngo tubeho iteka.

None se wifashishije ute ibyo wari umaze kumenya muri Bibiliya kugira ngo ufashe abandi?

Maze kuba Umuhamya wa Yehova mu wa 1995, natangiye kumenyesha abandi ibyo namenye muri Bibiliya. Urugero, umwe mu bo twakoranaga yapfushije musaza we yiyahuye, maze agira agahinda kenshi. Idini rye ryigisha ko Imana itajya ibabarira umuntu wiyahuye. Ariko namweretse ibyiringiro by’umuzuko Bibiliya itanga (Yohana 5:28, 29). Yahumurijwe cyane no kumenya ko Umuremyi atwitaho. Mu bihe nk’ibyo, kumenyesha abandi ukuri ko muri Bibiliya biranshimisha cyane kuruta kumenya siyansi.