Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Gisha inama

Gisha inama

Nubwo kugira abantu bakugira inama kandi bagushyigikira mu myigire yawe ari iby’ingenzi cyane, bizakugirira akamaro no mu gihe uzaba umaze gukura.

NI NDE wagufasha kugira amanota meza ku ishuri?

Umuryango wawe.

Umukobwa w’imyaka 18 wo muri Burezili witwa Bruna, yaravuze ati “iyo nabaga nkeneye uwamfasha gukora umukoro wo ku ishuri, papa yaransobanuriraga kandi akambaza ibibazo kugira ngo nitahurire ibisubizo.” *

Inama: Niba hari isomo rikugora, baza umubyeyi wawe niba yararyumvaga, maze ajye agusobanurira.

Abarimu.

Abarimu benshi bashimishwa no kumenya ko umunyeshuri yifuza gutsinda, kandi baba biteguye kubimufashamo.

Inama: Bwira mwarimu wawe uti “iri somo rirangora cyane, ariko nifuza kuritsinda. Wangira iyihe nama?”

Abajyanama.

Incuti yizewe y’umuryango ishobora kubigufashamo. Hari ibintu bibiri iyo ncuti ishobora kugufashamo: icya mbere, uzabona inama ukeneye; icya kabiri, bizagutoza gushakira inama ku bandi mu gihe bibaye ngombwa. Ibyo na byo bizakugirira akamaro cyane umaze kuba mukuru. Icyo ugomba kumenya ni uko kugira ngo umuntu agire icyo ageraho, agomba gufatanya n’abandi aho kwirwariza.—Imigani 15:22.

Inama: Baza ababyeyi bawe umuntu wakubera umujyanama mwiza.

Umwanzuro: Kugisha inama nta kibi kirimo.

Icyo wakora. Andika abantu babiri cyangwa batatu bakubera icyitegererezo, ni ukuvuga abantu wemera. Ese hari umwe muri bo wakugira inama ku birebana n’imyigire yawe?

^ par. 4 Mukuru wawe na we ashobora kugufasha.