Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo urubyiruko rwibaza

Ese kuba icyamamare ni bibi?

Ese kuba icyamamare ni bibi?

Uzurisha iyi nteruro amagambo akwiriye:

Kuba icyamamare ․․․․․.

  1. A. ni byiza buri gihe

  2. B. ni byiza rimwe na rimwe

  3. C. si byiza

IGISUBIZO cy’ukuri ni “B.” Kubera iki? Ni ukubera ko kuba icyamamare bisobanura gusa ko uba ukunzwe n’abantu benshi, kandi ibyo si ko buri gihe biba ari bibi. Bibiliya yari yarahanuye ko Abakristo bari kuzaba “umucyo w’amahanga,” kandi ko abantu bari kuzabagana (Yesaya 42:6; Ibyakozwe 13:47). Ubwo rero, twavuga ko Abakristo ari ibyamamare.

Ese wari ubizi?

Yesu yari icyamamare. Ndetse n’igihe yari akiri muto, ‘yakundwaga n’Imana n’abantu’ (Luka 2:52). Bibiliya ivuga kandi ko igihe Yesu yari amaze kuba mukuru, ‘imbaga y’abantu benshi bamukurikiye baturutse i Galilaya, i Dekapoli, i Yerusalemu, i Yudaya no hakurya ya Yorodani.’​—Matayo 4:25.

Kuki ibyo byari bikwiriye?

Impamvu ni uko Yesu atigeze yishakira icyubahiro cyangwa ngo aharanire kuba icyamamare. Ntiyahataniraga kwemerwa n’abandi. Ahubwo yakoraga ibikwiriye, bigatuma rimwe na rimwe abandi bantu bamwemera (Yohana 8:29, 30). Icyakora, Yesu yari azi ko kuba yaremerwaga n’abantu bahoraga bahuzagurika, bitari kumara kabiri. Yivugiye ko amaherezo abantu bari kuzamwica.​—Luka 9:22.

Umwanzuro:

Kuba icyamamare ni nko kugira ubutunzi. Kubugira si ko buri gihe biba ari bibi. Aho ikibazo kiri, ni ukumenya icyo abantu bakora kugira ngo babubone cyangwa babugumane.

Umuburo:

Abakiri bato benshi bakora ibishoboka byose kugira ngo babe ibyamamare. Bamwe bakora ibyo abantu benshi bifuza kugira ngo babemere. Abandi bo bariyemera bagahatira abantu kubashimagiza, kabone niyo abo bantu babikora bitewe no kubatinya. *

Mu mapaji akurikira, turi burebe izo nzira ebyiri mbi abantu banyuramo kugira ngo babe ibyamamare. Hanyuma turi burebe inzira nziza umuntu yanyuramo.

 

^ par. 12 Bibiliya ivuga iby’abantu biyemeraga bitwaga ‘Abanefili,’ nanone bitwa ‘ibirangirire.’ Intego yabo y’ibanze yari ukwihesha ikuzo.—Intangiriro 6:4.