Mu gihe wumvise urambiwe kubaho
Mu gihe wumvise urambiwe kubaho
BURI mwaka, abantu babarirwa mu bihumbi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagerageza kwiyahura. Bibiliya igaragaza impamvu y’ibanze ituma abantu benshi bumva bihebye. Isobanura ko turi mu ‘bihe biruhije, bigoye kwihanganira.’ Abantu bumva batsikamiwe cyane n’ibibazo by’ubuzima (2 Timoteyo 3:1; Umubwiriza 7:7). Iyo ibibazo byarenze umuntu, ashobora gutekereza kwiyahura kugira ngo yumve ko yaruhuka. Wakora iki niba ibitekerezo nk’ibyo bijya bikuzamo?
Si wowe wenyine
Nubwo waba nta cyizere ufite ko ibibazo byawe bizakemuka, ujye wibuka ko utari wenyine kandi ko abantu bo muri iki gihe hafi ya bose, baba bafite ibibazo bahanganye na byo. Bibiliya igira iti “ibyaremwe byose bikomeza kunihira Abaroma 8:22). Iyo ufite ikibazo, uba wumva kitazigera gikemuka, ariko burya nta joro ridacya. Ibintu bigeraho bigahinduka, kandi akenshi bikaba byiza. Ariko se, wakora iki hagati aho?
hamwe, kandi bikababarira hamwe” (Jya ubibwira incuti yawe ikuze mu buryo bw’umwuka kandi wizeye. Bibiliya igira iti “incuti nyakuri igukunda igihe cyose, kandi ikubera umuvandimwe mu gihe cy’amakuba” (Imigani 17:17). Umukiranutsi Yobu uvugwa muri Bibiliya, yabwiye abandi agahinda ke igihe yari mu ngorane. Igihe yavugaga ko ‘ubugingo bwe bwizinutswe,’ yunzemo ati “sinzabura kugaragaza ibimpangayikishije, kandi nzavuga mfite ishavu mu mutima” (Yobu 10:1). Kubwira abandi ibiguhangayikishije, bishobora gutuma imihangayiko igabanuka, kandi bigatuma uhindura uko wabonaga ibibazo uhanganye na byo. *
Jya usenga Imana uyibwire ibiguhangayikishije byose. Nubwo hari abumva ko gusenga ari nk’umuti utuma umuntu atuza gusa, Bibiliya si uko ibivuga. Muri Zaburi 65:2 havuga ko Yehova Imana ‘yumva amasengesho,’ naho muri 1 Petero 5:7 hakavuga ko ‘yita’ ku bantu. Incuro nyinshi, Bibiliya ivuga ko ari iby’ingenzi kwishingikiriza ku Mana. Dore imirongo imwe n’imwe ibigaragaza:
“Jya wiringira Yehova n’umutima wawe wose kandi ntukishingikirize ku buhanga bwawe. Ujye umuzirikana mu nzira zawe zose, na we azagorora inzira zawe.”—IMIGANI 3:5, 6.
Yehova “azahaza ibyifuzo by’abamutinya, kandi azumva ijwi ryo gutabaza kwabo maze abakize.”—ZABURI 145:19.
“Iki ni cyo cyizere dufite imbere yayo: ni uko itwumva iyo dusabye ikintu cyose gihuje n’ibyo ishaka.”—1 YOHANA 5:14.
“Yehova ari kure y’ababi, ariko yumva isengesho ry’abakiranutsi.”—IMIGANI 15:29.
Nubwira Imana ingorane uhanganye na zo, izagufasha. Ni yo mpamvu Bibiliya idutera inkunga yo ‘kuyiringira igihe cyose [no] gusuka imbere yayo ibiri mu mitima yacu.’—Zaburi 62:8.
Mu gihe ukeneye ubundi bufasha
Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko akenshi abantu biyahura baba barwaye indwara yo kwiheba. * Ibyo bigaragaza ko bishobora kuba ngombwa ko umuntu yitabaza muganga. Muganga ashobora kukwandikira imiti cyangwa akakugira inama yo kugira icyo uhindura ku mirire. Hari n’igihe ashobora kukugira inama yo kujya ukora imyitozo ngororamubiri, kuko na yo igira akamaro. Hari benshi bitabaje abaganga babyigiye, kandi bibagirira akamaro. *
Bibiliya irimo ingingo nyinshi zishobora kuguhumuriza no gutuma ugarura icyizere. Urugero, mu Byahishuwe 21:4 havuga ibyerekeye Yehova Imana hagira hati “izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi. Ibya kera byavuyeho.” Gutekereza kuri iryo sezerano ry’Imana bishobora kuguhumuriza.
Abahamya ba Yehova barimo barageza ubwo butumwa bw’ibyiringiro ku bantu babarirwa muri za miriyoni hirya no hino ku isi. Ibyo bituma abantu benshi bagira ibyiringiro nyakuri muri ibi bihe bigoranye. Niba wifuza ibindi bisobanuro, uzasure Abahamya ba Yehova ku Nzu y’Ubwami yo mu gace utuyemo, cyangwa ubandikire kuri aderesi ikunogeye mu ziri ku ipaji ya 5 y’iyi gazeti. Ushobora nanone gusura umuyoboro wa interineti wa www.watchtower.org.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 5 Hari abagiye bitabaza ibigo bitanga inama zo kwirinda kwiyahura cyangwa abaganga bavura indwara zo mu mutwe.
^ par. 13 Niba wifuza ibindi bisobanuro ku birebana n’indwara yo kwiheba, reba igazeti ya Nimukanguke! yo muri Nyakanga 2009 ku ipaji ya 3-9, mu gifaransa.
^ par. 13 Igazeti ya Nimukanguke! ntishyigikira uburyo ubwo ari bwo bwose bwo kwivuza. Ku bw’ibyo, buri wese yagombye kwihitiramo uburyo bwo kwivuza abyitondeye, akifatira umwanzuro.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 16]
IHUMURE RITURUKA MURI BIBILIYA
● “Ntihakagire ikintu icyo ari cyo cyose kibahangayikisha, ahubwo muri byose, binyuze ku masengesho no kwinginga no gushimira, mujye mureka ibyo musaba bimenywe n’Imana, kandi amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose, azarinda imitima yanyu n’ubushobozi bwanyu bwo kwiyumvisha ibintu binyuze kuri Kristo Yesu.”—Abafilipi 4:6, 7.
● “Nabajije Yehova na we aransubiza, ankiza ibyanteraga ubwoba byose.”—Zaburi 34:4.
● “Yehova aba hafi y’abafite umutima umenetse; akiza abafite umutima ushenjaguwe.”—Zaburi 34:18.
● “Akiza abafite imitima imenetse, agapfuka ibikomere byabo.”—Zaburi 147:3.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 17 n’iya 18]
MU GIHE WUMVA USHAKA KWIYAHURA . . .
Bibwire incuti yawe wizeye
Jya usenga Imana uyibwire ibiguhangayikishije
Itabaze abaganga
[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 18]
IBIREBA INCUTI N’ABAVANDIMWE
Iyo umuntu ashaka kwiyahura, akenshi bene wabo n’incuti za bugufi ni bo babimenya mbere. Kugira icyo ukora, bishobora kurokora ubuzima bw’uwo muntu. Ujye umutega amatwi kandi wishyire mu mwanya we. Jya wiyumvisha ingorane ahanganye na zo kandi uzihe agaciro. Bibiliya igira iti “muhumurize abihebye” (1 Abatesalonike 5:14). Jya ushishikariza umuntu wihebye gushaka ubufasha, kandi nibiba ngombwa umukurikiranire hafi, kugira ngo umenye ko yabuhawe.