IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA
Ese nkwiriye kubatizwa?—Igice cya 3: Ni iki kimbuza kubatizwa?
Ese iyo utekereje kwiyegurira Yehova no kubatizwa wumva ugize ubwoba? Niba ari uko bimeze, iyi ngingo iragufasha kunesha ubwo bwoba.
Muri iyi ngingo turasuzuma
Ninkora icyaha gikomeye nyuma yo kubatizwa bizagenda bite?
Aho ikibazo kiri: Ushobora kuba uzi umuntu wakoze icyaha gikomeye maze agacibwa mu itorero (1 Abakorinto 5:11-13). Ushobora kuba utinya ko nawe ibyo byazakubaho.
“Igihe natekerezaga ibyo kubatizwa bwa mbere, natewe ubwoba no kuba nazakora icyaha gikomeye nyuma yaho. Nahise ntekereza gusa ku kuntu byababaza ababyeyi bange cyane.”—Rebekah.
Inama yo muri Bibiliya: “Umuntu mubi nareke inzira ye . . . agarukire Yehova na we azamugirira imbabazi, agarukire Imana yacu kuko izamubabarira rwose.”—Yesaya 55:7.
Bitekerezeho: Nubwo abanyabyaha batihana bacibwa mu itorero, Yehova agirira imbabazi abihana by’ukuri kandi bakemera igihano.—Zaburi 103:13, 14; 2 Abakorinto 7:11.
Nubwo bimeze bityo, icyo tuzi ni uko Yehova ashobora kugufasha ugatsinda ibigeragezo nubwo udatunganye (1 Abakorinto 10:13). Nanone kandi uzirikane ko ari wowe wifatira imyanzuro, atari abandi bayigufatira.
“Natinyaga ko nshobora gukora icyaha gikomeye nyuma yo kubatizwa, ariko naje kubona ko n’iyo ntabatizwa nari kuba nkoze amakosa. Ubwo rero sinagombaga guhangayikishwa n’ibintu bitaraba.”—Karen.
Umwanzuro: Kimwe n’abandi Bahamya ba Yehova benshi, na we ubishatse, ushobora kwirinda gukora icyaha gikomeye.—Abafilipi 2:12.
Niba ukeneye ibindi bisobanuro, reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Ni iki cyamfasha gutsinda ibishuko?”
Ese nzahabwa inshingano nyuma yo kubatizwa?
Aho ikibazo kiri: Ushobora kuba uzi bamwe mu bakiri bato bimukiye kure y’iwabo kugira ngo bakore byinshi mu murimo wa Yehova. Ushobora kuba uhangayikishijwe n’uko nawe ari ibyo abantu bakwitezeho.
“Umukristo wabatijwe aba ashobora gusohoza inshingano nyinshi, icyakora si ko bose baba biteguye kwigomwa cyangwa bari mu mimerere ibemerera gusohoza inshingano zihariye.”—Marie.
Inama yo muri Bibiliya: “Buri wese agaragaze agaciro k’imirimo ye, ni bwo azabona impamvu yo kwishima ku bwe wenyine, atigereranyije n’undi muntu.”—Abagalatiya 6:4.
Bitekerezeho: Aho kwigereranya n’abandi jya wibanda ku magambo aboneka muri Mariko 12:30 agira ati: “Ukundishe Yehova Imana yawe umutima wawe wose.”
Ibuka ko ari wowe ugomba gukorera Yehova n’umutima wawe wose, atari undi muntu. Niba koko ukunda Yehova, uzakora uko ushoboye kose umukorere.
“Nubwo kubatizwa ari intambwe y’ingenzi, nanone ntabwo ari umutwaro. Nushaka inshuti nziza, zizaba ziteguye kugufasha. Buhorobuhoro uko uzagenda uhabwa inshingano ni ko uzarushaho kwishima. Nuhitamo kutabatizwa uzaba urimo wihemukira.”—Julia.
Umwanzuro: Jya ushimira Yehova kubera urukundo yakugaragarije. Ibyo bizatuma umwitura umuhe ibyiza kurusha ibindi.—1 Yohana 4:19.
Niba ukeneye ibindi bisobanuro, reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Ese mfite inshingano ngomba gusohoza?”
Ese ko numva ntakwiriye ku buryo Yehova yankoresha?
Aho ikibazo kiri: Abantu ni ubusa, ubagereranyije na Yehova we Mutegetsi w’ijuru n’isi! Ubwo rero, ushobora kuba wibaza niba Yehova akuzi.
“Kubera ko ababyeyi bange ari Abahamya ba Yehova, nari mfite ubwoba ko ubucuti mfitanye na Yehova ari bo bwari bushingiyeho, bityo Yehova akaba ataranyireherejeho.”—Natalie.
Inama yo muri Bibiliya: “Nta muntu ushobora kuza aho ndi, keretse arehejwe na Data wantumye.”—Yohana 6:44.
Bitekerezeho: Kuba utekereza ku birebana n’umubatizo ubwabyo, ni ikimenyetso kigaragaza ko Yehova yakwireherejeho kandi ko mufitanye ubucuti bukomeye. Ese ibyo ntibyagombye gutuma ubatizwa?
Ibuka kandi ko Yehova ubwe, ari we washyiriyeho amahame inshuti ze. Ijambo rye rikwizeza ko ‘numwegera, . . . Na we azakwegera.’—Yakobo 4:8.
“Kuba uzi Yehova kandi ukaba uzi ko yakwireherejeho ni ikimenyetso cy’uko agukunda. Niwumva utangiye gutekereza ko udakwiriye, uge wibuka ko Yehova we atari uko abibona. Kandi Yehova ntajya abeshya.”—Selina.
Umwanzuro: Niwuzuza ibisabwa abakwiriye ku batizwa, uzaba ukwiriye rwose gukorera Yehova. Ikindi kandi birakwiriye ko umukorera.—Ibyahishuwe 4:11.
Niba ukeneye ibindi bisobanuro, reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Kuki ngomba gusenga?”