Soma ibirimo

Abana babiri barimo kwitegereza ikirahuri cy’imodoka cyamenwe n’umupira bakinaga

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Nakora iki mu gihe nakoze amakosa?

Nakora iki mu gihe nakoze amakosa?

 Wakora iki?

 Soma ibyabaye kuri Karina maze utekereze uko wabigenza ari wowe bibayeho. Ugeze mu mimerere nk’iye wakora iki?

 Karina: “Nari ntwaye imodoka niruka cyane ngiye ku ishuri maze umupolisi aramfata aranyandikira. Nari narakaye cyane! Nabibwiye mama, nawe ambwira ko ngomba kubibwira papa; ariko sinabishakaga.”

  Wakora iki?

  1.  Icya 1: Kutabivuga wiringiye wenda ko papa wawe atazabimenya.

  2.  Icya 2: Kubwira papa neza neza uko byagenze.

 Ushobora kumva wahitamo icya 1. Wenda wibwira ko mama wawe ari butekereze ko wabibwiye papa wawe. Ariko birakwiriye ko wemera amakosa yawe, kabone n’ubwo umupolisi yaba yakwandikiye cyangwa hari ikindi kintu wakoze.

 Impamvu eshatu zagombye gutuma wemera amakosa wakoze

  1.  1. Ni uko ari byo byiza. Bibiliya isobanura ihame Abakristo bakwiriye gukurikiza igira iti “twifuza kuba inyangamugayo muri byose.”​—Abaheburayo 13:18.

     “Nakoze ibishoboka byose ngo nkomeze kuba inyangamugayo kandi nirengere ibikorwa byanjye no guhita nemera amakosa igihe cyose nyakoze.”​—Alexis.

  2.  2. Ni uko abantu bakunze kubabarira umuntu wemera amakosa yakoze. Bibiliya igira iti “uhisha ibicumuro bye nta cyo azageraho, ariko ubyatura kandi akabireka azababarirwa.”​—Imigani 28:13.

     “Kwemera ikosa bisaba ubutwari, ariko ni byo bituma abantu bakugirira icyizere. Babona ko uri inyangamugayo. Iyo wemeye ikosa, uba woroheje ibintu.”​—Richard.

  3.  3. Icy’ingenzi kurushaho ni uko bishimisha Yehova Imana. Bibiliya igira iti “Yehova yanga urunuka umuntu urimanganya, ariko abakiranutsi ni bo nkoramutima ze.”​—Imigani 3:​32.

     “Maze gukora ikosa rikomeye nasanze ari ngombwa ko ndyemera. Yehova ntiyari kumpa imigisha iyo ntakora ibihuje n’ibyo ashaka.”​—Rachel.

 Karina twigeze kuvuga yabigenje ate amaze gukora ikosa? Yabanje guhisha se ko abapolisi bamwandikiye kubera umuvuduko mwinshi. Ariko ntiyari gushobora gukomeza kubihisha iteka ryose. Karina yagize ati “nyuma y’umwaka, igihe papa yarimo ashakisha ibyangombwa by’ubwishingizi, yaguye ku mpapuro zigaragaza ko abapolisi banyandikiye bitewe no kurenza umuvuduko. Byanteje ibibazo byinshi, ku buryo na mama yarakajwe n’uko ntakoze ibyo yari yansabye.”

 Isomo yakuyemo: Karina yagize ati “guhisha amakosa bituma ibintu birushaho kuba bibi. Amaherezo biba bizakugaruka!”

 Uko wavana isomo ku makosa wakoze

 Twese dukora amakosa (Abaroma 3:23; 1 Yohana 1:8). Nk’uko twabibonye, kwemera amakosa tudatindiganyije bigaragaza ko twicisha bugufi kandi ko dukuze.

 Ikindi kintu wakora ni ukuvana isomo ku makosa wakoze. Ikibabaje ni uko hari abakiri bato batavana isomo ku makosa bakoze. Bashobora kumva bameze nk’uko umukobwa witwa Priscilla yari ameze. Yagize ati “iyo nakoraga amakosa nacikaga intege cyane. Kubera ko numvaga nta gaciro mfite, amakosa nakoraga yamberaga nk’umutwaro wa rutura ntashobora kwikorera. Numvaga bindenze nkumva nihebye.”

Umukobwa utwaye imodoka yirebera mu ndorerwamo ireba ibiri inyuma

 Ese nawe hari igihe ujya wumva umeze utyo? Niba ari ko bimeze, ujye wibuka ibi: gukomeza kwibanda ku makosa ya kera ni nko gukomeza kureba muri returovizeri mu gihe utwaye imodoka. Gukomeza kwibanda ku bya kera nta kindi byakumarira uretse gutuma wumva nta cyo umaze no gutuma utabona imbaraga zo guhangana n’ibigeragezo biri imbere.

 None se kuki utakwitoza kubona ibintu mu buryo bushyize mu gaciro?

 “Jya utekereza ku makosa wakoze maze uyavanemo isomo kugira ngo utazongera kuyakora. Ariko ntukayibandeho cyane kugira ngo bitaguca intege.”​—Elliot.

 “Ngerageza kubona ko amakosa nkora ari uburyo bwo kwiga, bityo buri kosa nkoze ndivanamo isomo rizamfasha kuba umuntu mwiza no kumenya uko ubutaha nzabyitwaramo. Ibyo ni byo byiza kuko bituma ukura.”​—Vera.