IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA
Natoza umutimanama wange nte?
Muri ibi bikurikira, ni ikihe wagereranya n’umutimanama?
Busore
Indorerwamo
Inshuti
Umucamanza
Ibisubizo byose uko ari bine ni ukuri. Iyi ngingo iradusobanurira impamvu.
Umutimanama ni iki?
Umutimanama wagereranywa n’umuntu wawe w’imbere ugufasha gutandakanya ikiza n’ikibi. Hari Bibiliya ivuga ko ari nk’itegeko ryanditse mu mutima w’umuntu (Abaroma 2:15, Inkuru nziza ku muntu wese). Umutimanama mwiza ugufasha kwisuzuma haba mbere na nyuma yo gukora ikintu.
Umutimanama wawe ni nka busore. Ugufasha gufata imyanzuro ikwiriye, ukirinda ibibazo.
Umutimanama wawe ni nk’indorerwamo. Ugaragaza amahame ugenderaho, n’uwo uri we by’ukuri.
Umutimanama wawe ni nk’inshuti nziza. Kuwumvira bishobora kukugirira akamaro kandi ukagira icyo ugeraho.
Umutimanama wawe ni nk’umucamanza. Uraguhana iyo wakoze ikintu kidakwiriye.
Umwanzuro: Umutimanama wawe ni ikintu k’ingenzi cyane cyagufasha (1) gufata imyanzuro myiza (2) kwikosora mu gihe wakoze amakosa.
Kuki ukwiriye gutoza umutimanama wawe?
Bibiliya iravuga ngo “mugire umutimanama utabacira urubanza” (1 Petero 3:16). Ibyo byashoboka ari uko umutimanama wawe wawutoje neza.
“Nabeshyaga ababyeyi bange aho nari ndi. Bigitangira umutimanama wange wambuzaga amahwemo, ariko amaherezo byaje kugeraho numva nta cyo bitwaye.”—Jennifer.
Amaherezo umutimanama wa Jennifer watumye abwira ababyeyi be ibyo yabaga arimo, ntiyakomeza kubabeshya.
Zirikana ibi: Ni ryari umutimanama wa Jennifer watangiye kumuburira?
“Kugira ubuzima bw’amaharakubiri biragora. Iyo umutimanama wawe utumye ufata umwanzuro mubi inshuro imwe, amaherezo biba akamenyero.”—Matthew.
Hari abantu batajya bumvira umutimanama wabo na mba. Bibiliya ivuga ko “bishora mu bikorwa by’umwanda” (Abefeso 4:19). Bibiliya Isezerano Rishya ivuga ko “bataye isoni.”
Zirikana ibi: Ese koko abantu badafite umutimanama ubahana mu gihe bakoze ibintu bibi, ni bo babayeho neza? Amaherezo bibagendekera bite?
Umwanzuro: Kugira ngo umuntu agire umutimanama mwiza, bisaba ko agira “ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu bwatojwe gutandukanya icyiza n’ikibi.”—Abaheburayo 5:14.
Watoza ute umutimanama wawe?
Kugira ngo utoze umutimanama wawe, bisaba ko haba hari ihame ugenzuriraho ibikorwa byawe. Hari abakurikiza amahame bashyirirwaho:
n’umuryango cyangwa umuco
n’urungano
cyangwa abantu b’ibyamamare
Icyakora amahame dusanga muri Bibiliya ni ayo mu rwego rwo hejuru. Ibyo ntibikwiriye kudutangaza, kuko Bibiliya ‘yahumetswe n’Imana,’ yo yaturemye kandi ikaba izi ibyatugirira umumaro.—2 Timoteyo 3:16.
Reka dufate ingero:
IHAME: “Twifuza kuba inyangamugayo muri byose.”—Abaheburayo 13:18.
Iri hame ryagufasha rite mu gihe uhanganye n’ikigeragezo cyo gukopera mu kizamini, kubeshya ababyeyi bawe cyangwa kwiba?
Iyo umutimanama wawe utumye uba inyangamugayo muri byose, bikugirira akahe kamaro muri iki gihe no mu gihe kizaza?
IHAME: “Muhunge ubusambanyi.”—1 Abakorinto 6:18.
Iryo hame ryagufasha rite gutoza umutimanama wawe, mu gihe uhanganye n’ikigeragezo cyo kureba porunogarafiya cyangwa icy’ubusambanyi?
Iyo umutimanama wawe utumye wirinda ubusambanyi, ni akahe kamaro bikugirira muri iki gihe no mu gihe kizaza?
IHAME: “Mugirirane neza, mugirirane impuhwe, kandi mube mwiteguye kubabarirana rwose.”—Abefeso 4:32.
Iryo hame ryagufasha rite mu gihe ugiranye ikibazo n’umuvandimwe wawe cyangwa inshuti yawe?
Iyo umutimanama wawe ugutoje kugira impuhwe no kubabarira, byagufasha bite muri iki gihe no mu gihe kizaza?
IHAME: ‘Yehova yanga umuntu wese ukunda urugomo.’—Zaburi 11:5.
Iri hame ryagufasha rite mu gihe uhitamo firimi ureba, ibiganiro bya tereviziyo ureba cyangwa imikino yo kuri mudasobwa ukina?
Iyo umutimanama wawe ugufashije guhitamo imyidagaduro itarimo urugomo, bigufasha bite muri iki gihe no mu gihe kizaza?
INKURU Y’IBYABAYE: “Ge n’inshuti zange twakinaga imikino irimo urugomo. Papa yambujije kongera gukina iyo mikino. Ariko iyo nabaga nagiye gusura inshuti zange, narayikinaga. Iyo nasubiraga mu rugo, naricecekeraga. Papa yambazaga icyo nabaye ariko nkamubwira ko meze neza. Umunsi umwe nasomye amagambo yo muri Zaburi ya 11:5, numva ntangiye kubabazwa n’ibyo nakoraga. Nabonye ko nagombaga guhagarika iyo mikino yo kuri mudasobwa. Ubu nahagaritse kuyikina. Igihe inshuti zange zabonaga ko naretse gukina iyo mikino, na zo zarabiretse.”—Jeremy.
Zirikana ibi: Ni ryari umutimanama wa Jeremy watangiye kumucira urubanza, kandi se ni ryari yatangiye kuwumvira? Ni irihe somo ukuye ku nkuru ya Jeremy?
Umwanzuro: Umutimanama wawe ugaragaza uwo uri we by’ukuri n’ibyo uha agaciro. Umutimanama wawe ugaragaza ko uri muntu ki?