INAMA ZIGENEWE UMURYANGO | KURERA ABANA
Icyo ababyeyi bamenya ku bigo basigamo abana babo bato
Ababyeyi bamwe bafite akazi, bahitamo gusiga abana babo bakiri bato mu bigo birera abana, bimeze nk’amashuri. Ese birakwiriye ko wajyana umwana wawe mu kigo nk’icyo?
Ibibazo ukwiriye kwibaza
Ese aho nsiga umwana hashobora gutuma adakomeza kunkunda? Birashoboka. Iyo umwana akiri muto, ubwonko bwe bukura vuba ibyo bigatuma uko abona abandi bihinduka. Ubwo rero, muri icyo gihe byaba byiza ugiye umarana igihe kinini n’umwana wawe.—Gutegeka kwa Kabiri 6:6, 7.
Ababyeyi bifuza gusiga umwana wabo muri ibyo bigo, bagombye gutekereza ku cyo bakora kugira ngo bazakomeze kuba inshuti y’umwana wabo.
Ese gusiga umwana wange muri ibyo bigo, ntibizatuma yigira indakoreka? Birashoboka. Hari igitabo cyavuze ko iyo umwana amarana igihe n’abandi bana, agera aho akaba nka bo.
Ababyeyi bifuza gusiga abana babo muri ibyo bigo, bagombye kureba niba bitazangiza umwana wabo ku buryo atazakomeza kubumvira.
Ese icyo kigo kizafasha umwana wange, ku buryo natangira ishuri, kwiga bizamworohera? Hari ababyemeza. Icyakora abandi bavuga ko gusiga umwana muri ibyo bigo nta cyo byongera ku bwenge bwe. Umuhanga mu birebana n’imitekerereze y’abana witwa Penelope Leach yaranditse ati: “Ntukumve ko ibyo umwana yigira ku ishuri ari byo bizamugirira akamaro, kandi ko kumutangiza ishuri ari muto cyane ari byo byiza. Kubibona utyo byaba bishatse kuvuga ko ibyo umwigisha kuva akiri muto nta gaciro bifite.”
Ababyeyi bifuza gusiga umwana wabo muri ibyo bigo, bagombye kureba niba ari ngombwa cyangwa niba hari icyo bizamumarira.
Ese umwe muri twe ashobora kureka akazi kugira ngo yite ku mwana? Hari ubwo ababyeyi bombi baba bakora kugira ngo bagire amafaranga menshi. Ese ayo mafaranga aruta umwana wanyu?
Ababyeyi bagombye kureba niba batagabanya amafaranga bakoresha kugira ngo umwe muri bo age asigarana umwana.
Ababyeyi bagomba kubanza gutekereza bitonze mbere yo gufata umwanzuro wo gusiga umwana wabo muri ibyo bigo. None se byagenda bite ababyeyi babonye ko gusiga umwana wabo muri ibyo bigo ari byo byiza?
Icyo wakora
Bibiliya igira iti: “Umunyamakenga yitondera intambwe ze” (Imigani 14:15). Kuzirikana iryo hame bizagufasha guhitamo neza umuntu wajya usigira umwana wawe.
Jya usobanukirwa neza uburyo uhisemo
Hari ababyeyi bahitamo kujya basiga umwana wabo ahantu hameze nko mu rugo ari kumwe n’abandi bana bake, bitabwaho n’umuntu umwe cyangwa agafatanya n’abandi bantu bake.
Abandi bo bashaka umuntu, urugero nka mwene wabo, cyangwa undi muntu bakabana, kugira ngo age yita ku mwana wabo.
Ubwo buryo tumaze kuvuga bufite ibyiza n’ibibi. Ushobora kubaza abandi babyeyi bakakubwira uburyo bakoresheje. Bibiliya igira iti: “Ubwenge bufitwe n’abajya inama.”—Imigani 13:10.
Byagenda bite se uhisemo kujya usiga umwana wawe mu kigo kirera abana? Dore ibyo ugomba kumenya:
Jya umenya uko bakora
Ese icyo kigo kemewe n’amategeko? Ese icyo kigo kivugwa gite?
Ese hari isuku n’umutekano?
Ni ibiki bateganyije abana bakora? a
Jya umenya abashinzwe kwita ku bana
Ese bize ibijyanye no kwita ku bana no gutanga ubufasha bw’ibanze mu gihe umwana agize ikibazo?
Ese ushobora kumenya niba abazita ku mwana wawe barigeze gufungwa bazira ibikorwa bibi?
Ese bahora bahinduranya abakozi? Bibaye ari uko biri, umwana wawe yajya ahora yiga kumenyerana n’abantu bashya.
Buri muntu aba ashinzwe kwita ku bana bangahe? Niba agomba kwita ku bana benshi, umwana wawe ntazitabwaho bihagije. Birumvikana ko imyaka n’ubushobozi umwana wawe afite ari byo bizagena uko agomba kwitabwaho.
Ese abashinzwe kwita ku bana bishyikirwaho ku buryo wababwira impungenge ufite, na bo bakakubwira izabo?
a Urugero, ese abana barerwa na tereviziyo cyangwa barabigisha kandi bakabakoresha imyitozo ngororamubiri?