Ese Imana ifite izina?
Icyo Bibiliya ibivugaho
Abantu bose bagira amazina. Mbese ntibyaba bikwiriye ko Imana na yo igira izina? Kugira ngo abantu bashyikirane ni iby’ingenzi ko habaho amazina kandi agakoreshwa. Ese uko si ko byagombye no kugenda kugira ngo dushobore kuba incuti z’Imana?
Muri Bibiliya, Imana igira iti “ndi Yehova. Iryo ni ryo zina ryanjye” (Yesaya 42:8). Nubwo Imana ifite amazina menshi y’icyubahiro, urugero “Imana Ishoborabyose,” ‘Umwami w’Ikirenga’ n’“Umuremyi” yemerera abagaragu bayo kuyisenga bakoresheje izina ryayo.—Intangiriro 17:1; Ibyakozwe 4:24; 1 Petero 4:19.
Hari Bibiliya nyinshi zibonekamo izina bwite ry’Imana mu Kuva 6:3. Uwo murongo ugira uti “nabonekeye Aburahamu na Isaka na Yakobo ndi Imana Ishoborabyose, ariko ku bihereranye n’izina ryanjye Yehova, sinigeze mbimenyekanishaho.”
Mu kinyarwanda, Yehova ni ryo zina ry’Imana rimaze igihe kirekire rikoreshwa. Nubwo hari intiti nyinshi zihitamo kuvuga “Yahweh,” Yehova ni bwo buryo bwo kuvuga izina ry’Imana bwakoreshejwe cyane kurusha ubundi. Igice cya mbere cya Bibiliya nticyanditswe mu kinyarwanda, ahubwo cyanditswe mu rurimi rw’igiheburayo, rusomwa uvuye iburyo ugana ibumoso. Muri urwo rurimi izina ry’Imana ryandikwa mu nyuguti enye z’igiheburayo, ari zo יהוה cyangwa YHWH.