Bibiliya ivuga iki ku birebana n’abaryamana bahuje igitsina?
Icyo Bibiliya ibivugaho
Igihe Imana yaremaga abantu, yateganyije ko umugabo n’umugore bashakanye baba ari bo bonyine bagirana imibonano mpuzabitsina (Intangiriro 1:27, 28; Abalewi 18:22; Imigani 5:18, 19). Bibiliya yamagana abantu bagirana imibonano mpuzabitsina batarashakanye, baba bahuje igitsina cyangwa ari umugabo n’umugore (1 Abakorinto 6:18). Ibyo bikubiyemo guhuza ibitsina, gukorakora imyanya ndangagitsina y’undi muntu no kurongorana mu kanwa cyangwa mu kibuno.
Nubwo Bibiliya yamagana ibikorwa byo kuryamana n’umuntu muhuje igitsina, ntishyigikira abantu banga abaryamana bahuje igitsina. Ahubwo Abakristo baterwa inkunga yo ‘kubaha abantu b’ingeri zose.’—1 Petero 2:17.
Ese umuntu ashobora kuvukana icyifuzo cyo kuryamana n’uwo bahuje igitsina?
Nta cyo Bibiliya ivuga ku miterere y’umubiri w’abantu baryamana n’abo bahuje igitsina. Icyakora, igaragaza ko twese dufite kamere ibogamira ku gukora ibinyuranye n’ibyo Imana idusaba (Abaroma 7:21-25). Aho kugira ngo Bibiliya yibande ku mpamvu zituma umuntu agira ibyifuzo byo kuryamana n’uwo bahuje igitsina, yo yamagana ibyo bikorwa.
Uko washimisha Imana nubwo waba urarikira abo muhuje igitsina.
Bibiliya igira iti “ntimugategekwe n’imibiri yanyu. Mwice irari iryo ari ryo ryose ku birebana n’imibonano mpuzabitsina idakwiriye” (Abakolosayi 3:5, Contemporary English Version). Kugira ngo wice ibyifuzo bibi ari na byo bituma ukora ibikorwa bibi, uba ugomba kugenzura ibyo utekereza. Nuhoza mu bwenge bwawe ibitekerezo byiza, ibyifuzo bibi na byo bizagenda (Abafilipi 4:8; Yakobo 1:14, 15). Nubwo mu mizo ya mbere bishobora kugusaba guhatana, amaherezo uzabigeraho. Imana isezeranya ko izagufasha ‘guhindurwa mushya mu mbaraga zikoresha ubwenge bwawe.’—Abefeso 4:22-24.
Hari abantu babarirwa muri za miriyoni bajya bagira icyifuzo cyo kuryamana n’umuntu badahuje igitsina, ariko bakaba bashaka kubaho mu buryo buhuje n’amahame yo muri Bibiliya. Bakomeza kwirinda nubwo baba bahanganye n’ibishuko bitandukanye. Muri bo harimo abatarashaka kandi badafite icyizere cyo kubona uwo bazashakana. Hari n’abafite abo bashakanye ariko badashobora gukora imibonano mpuzabitsina. Nubwo abantu nk’abo baba badashobora kwimara irari ry’ibitsina, babana neza bishimye. Abaryamana n’abo bahuje igitsina na bo bashobora kwigana abantu nk’abo, niba mu by’ukuri bashaka gushimisha Imana.—Gutegeka kwa Kabiri 30:19.