7 MATA 2016
U BURUSIYA
U Burusiya buteganya gufunga ibiro by’Abahamya ba Yehova
Ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru w’u Burusiya byasohoye inyandiko yo kwihaniza ibiro bikuru by’Abahamya ba Yehova byo mu Burusiya bibishinja gutegura ibikorwa by’idini ryabo, kandi ari na byo bagenzi babo bakora hirya no hino ku isi mu mahoro. Iyo nyandiko yo ku itariki ya 2 Werurwe 2016 yashyizweho umukono na V. Ya. Grin, Umushinjacyaha Mukuru, ivuga ko idini ry’Abahamya ba Yehova rishyigikira “ibikorwa y’ubutagondwa,” kandi igategeka ibiro byabo gukemura ibyo bibazo byose byo kutubahiriza itegeko rihana ubutagondwa mu gihe kitarenze amezi abiri. Bitaba ibyo, ibiro byabo bigafungwa.
Iki gikorwa cyo gushaka gufunga ibiro by’Abahamya ba Yehova mu Burusiya kigaragaza ubushotoranyi bukabije bushyigikiwe na guverinoma y’icyo gihugu. Kuva mu mwaka wa 2007, ubutegetsi bw’u Burusiya bwagiye bukoresha nabi itegeko rikumira ubutagondwa ku Bahamya ba Yehova, busesa imiryango imwe n’imwe yo mu rwego rw’idini bakoreshaga kandi buca byinshi mu bitabo byabo.