8 WERURWE 2021
U BURUSIYA
Urukiko rwo mu Burusiya rwakatiye umuvandimwe Sergey Verkhoturov igifungo gisubitse k’imyaka itandatu
Ku itariki ya 5 Werurwe 2021, urukiko rw’akarere ka Priokskiy mu gace ka Nizhny Novgorod rwahamije icyaha umuvandimwe Sergey Verkhoturov. Yakatiwe igifungo gisubitse k’imyaka itandatu. Ntibizaba ngombwa ko ajyanwa muri gereza. Sergey azajuririra uwo mwanzuro.