27 NYAKANGA 2023
U BURUSIYA
Umuvandimwe Sergey Klimov wo mu Burusiya yararekuwe
Ku itariki ya 26 Nyakanga 2023, umuvandimwe Sergey Klimov yararekuwe. Yari amaze imyaka itanu muri gereza yo mu Burusiya, iri mu mujyi wa Astrakhan. Yafashwe bwa mbere ku itariki ya 3 Kamena 2018 maze arafungwa. Ku itariki ya 5 Ugushyingo 2019 yakatiwe igifungo bidatinze ajyanwa muri gereza.
Igihe Sergey yari muri gereza yamaze amezi icyenda atemerewe kubonana n’umugore we Yuliya. Ikindi nanone, ntiyigeze ahabwa amenshi mu mabaruwa abantu bamwohererezaga. Kubera ko Sergey yari afungiwe ahantu habi, byatumye ibibazo by’uburwayi yagiraga byiyongera. Ariko nubwo yahuye n’ibyo bibazo byose, yakomeje gahunda ye yo gusenga no gusoma Bibiliya kandi byatumye akomeza kurangwa n’icyizere.
Abayobozi bashinje Sergey ibyaha by’ubutagondwa bashingiye ku byo yizera. Icyakora igihe yari mu rubanza rwe, yagize ubutwari maze asobanura ibyo yizera n’impamvu ageza ku bandi ubutumwa bwo muri Bibiliya. Yaravuze ati: “Yehova Imana yanjye, ni Imana irangwa n’urukundo n’ubutabera. Igituma mbwira abandi ibiyerekeye, ni uko mbakunda, ntabwo ari urwango cyangwa se ubutagondwa.”
Twishimiye ko Sergey n’umugore we Yuliya bongeye guhura. Kandi dushimishwa nuko twibonera ukuntu Yehova yahaye umugisha Sergey kubera ko yiyemeje gukomeza kumubera indahemuka.—Yosuwa 24:14.