8 UKWAKIRA 2020
U BURUSIYA
Umuvandimwe Anatoliy Tokarev ashobora gukatirwa imyaka itatu n’igice
Igihe urubanza ruzasomerwa
Ku itariki ya 23 Ukwakira 2020, a urukiko rw’akarere ka Oktyabrsky muri Kirov mu Burusiya, ni bwo ruzasoma urubanza rw’Umuhamya wa Yehova witwa Anatoliy Tokarev. Ashobora kuzakatirwa igifungo k’imyaka itatu n’igice.
Icyo twamuvugaho
Anatoliy Tokarev
Igihe yavukiye: 1958 (Baranovskaya, muri Kirov)
Ibyamuranze: Yarezwe na mama we. Yakoraga ibya mudasobwa mbere y’uko ajya mu kiruhuko k’iza bukuru. Akunda gufotora no gukina umukino wa esheki no gucuranga. Yashakanye na Margarita mu mwaka wa 1979. Bafitanye abana babiri.
Amashuri yize yatumye, adakomeza kwemera ko Imana ibaho. Igihe yari afite imyaka 27 yatangiye kwiga Bibiliya abifashijwemo n’Abahamya ba Yehova maze amenya ko ibyo Bibiliya ivuga bitavuguruza ibyo abahanga bavuga.
Urubanza
Ku itariki ya 24 Gicurasi 2019, abasirikare b’u Burusiya bashinzwe kurwanya ibikorwa by’ubutagondwa bateye kwa Tokarev. Abo basirikare batangiye kumuhata ibibazo. Bamubwiye ko bazafunga abagize umuryango we bose natemera ko yakoze ibikorwa by’ubutagondwa. Nyuma y’aho Tokarev yahise ajyanwa ku biro bishinzwe iperereza kugira ngo ahatwe ibibazo.
Hashize amezi atanu, Tokarev yashinjwe ibyaha hifashishijwe ingingo ebyiri zo mu mategeko mpanabyaha yo mu Burusiya. Ashinjwa ko yateye inkunga umuryango w’intagondwa. Umushinjacyaha yakoresheje amajwi yafashe mu ibanga yo mu rugo rwa Anatoliy, avuga ko yateguye amateraniro bakiga igitabo cyabuzanyijwe cy’Abahamya, abayobozi b’u Burusiya bavuga ko kirimo ibitekerezo by’ubutagondwa.
Dusenga dusabira Tokarev n’umuryango we kandi twizeye ko Yehova azakomeza ‘kubabera indahemuka.’—Zaburi 18:25.
a Itariki ishobora guhinduka