24 UGUSHYINGO 2021
U BURUSIYA
Kwitegereza ibyaremwe bituma umuvandimwe Andrey Kolesnichenko ashikama
Uko ibintu byagiye bikurikirana
Urukiko rw’umugi wa Severskiy ruri mu ntara ya Tomsk vuba aha ruzatangaza umwanzuro w’urubanza ruregwamo umuvandimwe Andrey Kolesnichenko. a Umushinjacyaha nta gihano aramusabira
Ku itariki ya 7 Nyakanga 2021
Ni bwo urubanza rwatangiye
Ku itariki ya 21 Gicurasi 2021
Yashinjwe kwifatanya mu materaniro y’Abahamya ba Yehova
Ku itariki ya 25 Werurwe 2021
Abayobozi batangiye gukora iperereza kuri Andrey
Ku itariki ya 14 Nyakanga 2020
Abasirikare b’u Burusiya bo mu rwego rushinzwe ubutasi bigabije ingo eshanu z’Abahamya ba Yehova bo mu mugi wa Seversk, harimo n’urw’umuryango wa Kolesnichenko
Icyo twamuvugaho
Iyo dutekereje uburyo abavandimwe na bashiki bacu bo mu Burusiya bakomeza kwishingikiriza kuri Yehova bituma ‘tuvuga ijambo ry’Imana tudatinya.’—Abafilipi 1:13, 14.
a Hari igihe kumenya igihe urubanza ruzasomerwa biba bidashoboka.