29 UGUSHYINGO 2023
U BURUSIYA
Abavandimwe batanu bo mu Burusiya bahamijwe icyaha n’urukiko rwo mu gace ka Saratov
Ku itariki ya 23 Ugushyingo 2023, urukiko rw’akarere ka Balakovskiy, mu gace ka Saratov rwatanze umwanzuro w’urubanza ruregwamo abavandimwe bakurikira: Aleksey Bogatov, Yevgeniy Fomashin, Vladimir Mavrin, Andrey Murych na Sergey Tyurin. Abo bavandimwe uko ari batanu bahamijwe icyaha. Aleksey na Vladimir bakatiwe igifungo gisubitse cy’imyaka itandatu. Andrey, Sergey, na Yevgeniy baciwe amande y’amadolari 3.362 y’Amanyamerika (ni ukuvuga arenga 4.000.000 RWF). Nta n’umwe muri bo wajyanywe muri gereza.
Icyo twamuvugaho
Abo bavandimwe uko ari batanu bagaragaje ukwizera, batwereka ko dushobora kwihanganira ibigeragezo mu gihe twishingikirije ku Mana.—2 Timoteyo 1:8.
Uko ibintu byakurikiranye
Ku itariki ya 11 Gashyantare 2022
Urubanza rwaratangiye
Ku itariki ya 23 Werurwe 2022
Abapolisi basatse amazu y’abo bavandimwe batanu. Buri wese bamuhase ibibazo maze bajya kubafunga
Ku itariki ya 25 Werurwe 2022
Abo bavandimwe bajyanywe muri gereza
Ku itariki 23 Mutarama 2023
Abo bavandimwe barafunguwe ariko bababuza gukora ingendo
Ku itariki ya 21 Nyakanga 2023
Urubanza rwaratangiye
Ku itariki ya 23 Ugushyingo 2023
Bahamijwe icyaha