21 GICURASI 2024 | YAHUJWE N’IGIHE KU ITARIKI YA 11 UKUBOZA 2024
U BURUSIYA
AMAKURU MASHYA—UMUVANDIMWE YARAKATIWE | Nterwa ishema no kuvuganira izina rya Yehova
Ku itariki ya 11 Ukuboza 2024, Urukiko rw’Umujyi wa Biysk, mu gace ka Altai, rwahamije icyaha umuvandimwe Sergey Lukin, kandi rumukatira igifungo gisubitse cy’imyaka ine n’amezi atandatu. Ntibizaba ngombwa ko ajyanwa muri gereza.
Icyo twamuvugaho
Dukorwa ku mutima n’urugero rw’umuvandimwe Sergey, kuko rutwibutsa ko urukundo dukunda Yehova rutuma ‘twirukana ubwoba.’—1 Yohana 4:18.
Uko ibintu byagiye bikurikirana
Ku itariki ya 1 Ukuboza 2022
Yatangiye gukurikiranwaho icyaha
Ku itariki ya 25 Mutarama 2023
Baje gusaka aho yabaga n’aho yakoreraga. Yahaswe ibibazo kandi ategekwa kutarenga agace atuyemo
Ku itariki ya 25 Mutarama 2024
Urubanza rwe rwaratangiye