Soma ibirimo

29 GICURASI 2020
MALAWI

Amateraniro kuri radiyo na tereviziyo muri Malawi

Amateraniro kuri radiyo na tereviziyo muri Malawi

Komite y’ibiro by’ishami yo mu gihugu cya Malawi yateganyije ko amateraniro y’Abahamya ba Yehova yajya aca kuri tereviziyo na radiyo byo muri icyo gihugu. Ayo materaniro akurikiranwa n’abantu benshi cyane harimo n’abatari Abahamya. Muri icyo gihugu hari Abahamya basaga 100.000. Abakora kuri ibyo bitangazamakuru bavuga ko ugenekereje mu mpera za buri cyumweru, abantu bagera kuri miriyoni ebyiri bakurikira tereviziyo, naho abagera kuri miriyoni umunani bagakurikira radiyo.

Kimwe no mu bindi bihugu, Abahamya bo muri Malawi na bo ntibabasha guteranira mu Mazu y’Ubwami. Ibyo babikora kugira ngo bubahirize itegeko ryo kwirinda kwegerana. Ababwiriza hafi ya bose bafite radiyo cyangwa tereviziyo. Ubwo rero kuba ayo materanira aca kuri ibyo bitangazamakuru, bifasha abantu batabasha kubona interineti ngo baterane hifashishijwe ikoranabuhanga rya videwo.

Ayo materaniro aba ari mu rurimi rw’Igicicewa ruvugwa n’abantu benshi muri icyo gihugu. Ibiganiro byose bica kuri tereviziyo, bisemurwa mu Rurimi rw’Amarenga rwo muri Malawi. Uretse ikiganiro mbwirwaruhame gitangwa mu materaniro y’abantu bose, nanone abantu bakurikira videwo cyangwa inkuru zo muri Bibiliya zasomwe. Iyo amateraniro arangiye, abari bayakurikiye basabwa kujya kuri jw.org kugira ngo bahabwe ibindi bisobanuro mu zindi ndimi.

Ibyo bitangazamakuru byatumye abantu bahindura uko babonaga Abahamya ba Yehova. Hari umugabo wanditse ati: “Nagiye nkurikira ibiganiro byanyu kuri radiyo mu byumweru bishize. Niboneye ko ibyo abantu babavugaho atari byo. Nakunze ukuntu mwigisha; mutandukanye n’andi madini!” Ubu uwo mugabo n’abagize umuryango we biga Bibiliya babifashijwemo n’Abahamya ba Yehova.

Augustine Semo, uhagarariye Urwego rushinzwe gutanga amakuru ku biro byacu byo muri Malawi, yaravuze ati: “Gucisha amateraniro mu bitangazamakuru byagize akamaro kuko bituma abavandimwe na bashiki bacu bakomeza gahunda yabo yo gusenga Yehova. Nanone bituma abantu batari Abahamya bakurikirana inyigisho zacu zishingiye kuri Bibiliya. Twizeye ko ibintu nibigenda neza tukongera guteranira mu Mazu y’Ubwami, abenshi muri bo bazaza.”

Dushimishwa no kumenya ko Abahamya ba Yehova n’abandi bantu bo muri Malawi bakomeje kubona inyigisho zo mu Ijambo ry’Imana muri ibi bihe bigoye. Ibyo bituma turushaho gushimira ‘umugaragu wizerwa,’ kuko akora ibishoboka byose kugira ngo abantu bose bige ukuri ko muri Bibiliya.—Matayo 24:45.