8 NZERI 2021
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA
Inkubi y’umuyaga yiswe Ida yibasiye uduce two mu magepfo n’amajyaruguru ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Ku itariki ya 29 Kanama 2021, ni bwo inkubi y’umuyaga yiswe Ida yateje inkangu mu gace ka Port Fourchon muri leta ya Luwiziyana. Imiyaga irimo inkuba n’imvura nyinshi byateje imyuzure, ibintu byinshi birangirika kandi mu duce twa Gulf Coast babuze amashanyarazi. Ku itariki ya 1 Nzeri, mu majyaruguru y’iburasirazuba na ho habaye imyuzure bitewe n’iyo nkubi y’umuyaga ndetse n’ikirere. Mu duce tumwe na tumwe, tuzamara igihe nta mashanyarazi dufite.
Ingaruka byagize ku bavandimwe na bashiki bacu
Kugeza ubu nta Muhamya urahitanwa n’iyo myuzure
Abavandimwe 2 barakomeretse byoroheje
Mushiki wacu 1 yakomeretse igihe yahungaga bituma ajya mu bitaro
Amazu 1 429 yarangiritse bidakabije
Amazu 183 yarangiritse cyane
Amazu 19 yarasenyutse
Amazu y’Ubwami 43 yarangiritse bidakabije
Amazu y’Ubwami 10 yarangiritse cyane
Amazu y’Amakoraniro 4 yarangiritse bidakabije
Ibikorwa by’ubutabazi
Abagenzuzi basura amatorero hamwe n’abasaza bafatanyije n’abagize Komite Zishinzwe Ubutabazi, barimo barasura abagezweho n’ibyo biza kugira ngo babahumurize
Mbere na mbere imfashanyo zihabwa abababaye cyane kurusha abandi
Ibikorwa by’ubutabazi bikorwa ari na ko bubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19
Kubera ko abavandimwe bacu bari bariteguye ibiza mbere y’igihe, kandi bakumvira inama bahabwa n’abayobozi byatumye kubavana mu gace kari kugarijwe n’imyuzure byoroha, maze bakarokora ubuzima bwabo.—Imigani 22:3.