14 MUTARAMA 2025
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA
Amajyepfo ya Kaliforuniya yibasiwe n’inkongi z’umuriro
Ku itariki ya 7 Mutarama 2025, inkongi z’umuriro eshatu zafashe imisozi ikikije umujyi wa Los Angeles, muri leta ya Kaliforuniya muri Amerika. Iminsi ibiri yakurikiyeho muri ako gace hatangiye izindi nkongi z’umuriro zigera kuri eshatu. a Izo nkongi z’umuriro zarushijeho kwiyongera no kugira ubukana kubera ko muri ako gace nta mvura iheruka kuhagwa kandi hakaba hari n’umuyaga mwinshi waturukaga mu butayu wari ku muvuduko w’ibirometero 160 ku isaha.
Izo nkongi z’umuriro zatwitse ahantu hangana na hegitari 16.000 zirenga. Inyubako zigera ku 12.000, harimo amazu yo kubamo n’ay’ubucuruzi zarasenyutse. Abantu barenga 130.000 bavanywe mu byabo kandi ababarirwa mu bihumbi nta mashanyarazi bafite. Amakuru yatanzwe n’abayobozi avuga ko izo nkongi z’umuriro zimaze guhitana byibura abantu bagera kuri 24.
Imibare igaragara hasi aha, ihuje n’ibyahise bitangazwa.
Ingaruka byagize ku bavandimwe na bashiki bacu
Nta muvandimwe cyangwa mushiki wacu wakomeretse cyangwa ngo ahitanwe n’izo nkongi
Ababwiriza 1.068 barahunze
Amazu 83 yarasenyutse
Amazu 3 yarangiritse bikabije
Amazu 12 yarangiritse bidakabije
Nta Nzu y’Ubwami yasenyutse cyangwa ngo yangirike
Ibikorwa by’ubutabazi
Abagenzuzi b’uturere n’abasaza b’amatorero yo muri ako gace barimo kugenzura imirimo yo gufasha abagizweho ingaruka n’izo nkongi kandi bakabahumuriza bakoresheje Bibiliya. Nanone kandi umwe mu bagize Komite y’Ibiro by’Ishami yakoze urugendo ajya muri ako gace, agiye guhumuriza abavandimwe na bashiki bacu
Amazu y’Ubwami 2 arimo gukorerwamo imirimo y’ubutabazi
Hashyizweho Komite Ishinzwe Ubutabazi kugira ngo ikurikirane ibikorwa by’ubutabazi
Dukomeje gusenga dusabira abavandimwe na bashiki bacu hamwe n’abandi bagizweho ingaruka n’izo nkongi z’umurimo kandi dutegerezanyije amatsiko amasezerano y’Imana avuga ko mu gihe kizaza hatazongera kubaho inkongi z’imiriro n’ibindi bintu byose byangiza bitewe n’ibiza.—Ibyahishuwe 21:4.
a Ku itariki ya 7 Mutarama 2025, ni bwo inkongi z’umuriro ziswe Eaton, Hurst na Palisades zatangiye. Ku itariki ya 8 Mutarama zakurikiwe n’izindi nkongi ebyiri ari zo Lidia na Sunset. Naho ku itariki ya 9 Mutarama hatangira iyitwa Kenneth.