5 WERURWE 2020
AMAKURU YO KU ISI HOSE
Raporo ya Komite y’Abahuzabikorwa yo muri 2019: Uko dutabara abavandimwe bacu iyo habaye ibiza
Raporo ya Komite y’Abahuzabikorwa yo muri 2019, ifite umutwe uvuga ngo: “Uko dutabara abavandimwe bacu iyo habaye ibiza,” isobanura uko umuryango wacu ufasha abavandimwe na bashiki bacu bo hirya no hino ku isi mu bihe bigoye. Iyo raporo, inagaragaza uko abavandimwe bafashije bagenzi babo, igihe habaga umutingito na tsunami muri Indoneziya n’igihe Nijeriya yibasirwaga n’icyorezo k’indwara. Muri iki gihe isi yibasiwe n’icyorezo k’indwara ya Koronavirusi, nanone izwi nka COVID-19, Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova izakomeza guha amabwiriza abavandimwe na bashiki bacu bari mu duce icyo cyorezo cyagezemo.