Soma ibirimo

16 NZERI 2021
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Ingingo zishyirwa ku ipaji ibanza y’urubuga rwa JW.ORG zafashije abantu

Ingingo zishyirwa ku ipaji ibanza y’urubuga rwa JW.ORG zafashije abantu

Abavandimwe na bashiki bacu bo hirya no hino ku isi, bakoresha ingingo ziboneka ku ipaji ibanza ku rubuga rwa jw.org, biyigisha cyangwa bari mu murimo wo kubwiriza. Izo ngingo zafashije abantu benshi, nk’uko inkuru z’ibyabaye zikurikira zibigaragaza.

Hashize amezi make icyorezo cya COVID-19, gitangiye umugenzuzi usura amatorero wo muri Kanada yavuze ko ababwiriza bagera kuri 75 ku ijana, mu murimo wo kubwiriza bakoresheje ingingo yasohotse ku rubuga ifite umutwe uvuga ngo: “Icyo wakora mu gihe wumva ufite irungu.” Urugero, hari mushiki wacu woherereje abakozi batandatu bakorana linki y’iyi ngingo kandi abenshi muri bo baramushimiye.

Undi mushiki wacu uba muri Togo, we n’umugabo we basura amatorero, yoherereje bene wabo n’abandi baziranye linki y’ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Ni ba nde bicaye ku mafarashi?” Iyo ngingo yatumye abona abantu barindwi yigisha Bibiliya.

Icyorezo cya COVID-19 cyatumye abanyeshuri benshi bo mu bihugu bitandukanye biga bakoresheje ikoranabuhanga rya videwo. Mushiki wacu ukiri muto wo muri Sikandinaviya yavuze ukuntu ashimira kuba ku rubuga rwacu harasohotse ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Ni iki wakora ngo kwigira mu rugo bikugirire akamaro?” Iyo ngingo yari irimo inama zafasha abanyeshuri bigira mu rugo. Uwo mushiki wacu yaravuze ati: “Igihe iyo ngingo yasohokaga, sinakoraga neza imikoro yo mu rugo kandi akenshi sinayirangizaga. Ariko ubu nsigaye nyikora neza kubera ko nashyize mu bikorwa inama zatanzwe muri iyo ngingo.”

Buri munsi urubuga rwa jw.org rusurwa n’abagera kuri 1 600 000.

Dushimira Yehova cyane kuba yaraduhaye izo ngingo zidufasha kwiyigisha no ‘gusohoza umurimo mu buryo bwuzuye.’—2 Timoteyo 4:5.