Soma ibirimo

Amakuru yo ku isi hose

 

2014-08-06

AMAKURU YO KU ISI HOSE

Gahunda y’Abahamya yo kwamamaza urubuga rwa JW.ORG ruboneka mu ndimi nyinshi kurusha izindi mbuga zose zo ku isi

Muri Kanama, Abahamya ba Yehova batangiye gahunda izakorwa ku isi hose yo kwamamaza urubuga rwa jw.org no gutanga inkuru y’Ubwami nshya ifite umutwe uvuga ngo “Twakura he ibisubizo by’ibibazo bikomeye mu buzima?”

2014-06-10

AMAKURU YO KU ISI HOSE

Abahamya ba Yehova bagiye gutangira amakoraniro mpuzamahanga

Amakoraniro mpuzamahanga yo mu mwaka wa 2014/2015 agiye gutangira. Irya mbere rizatangira kuwa gatanu mu gitondo, tariki ya 6 Kamena 2014, ribere Ford Field muri Detroit, muri leta ya Michigan (Amerika). Abantu bazaba bari mu tundi duce icumi two muri Amerika bazakurikirana kuri videwo bimwe mu biganiro bizatangwa muri iryo koraniro.

2014-05-23

AMAKURU YO KU ISI HOSE

Amakoraniro mpuzamahanga y’Abahamya ba Yehova azabera hirya no hino ku isi

Guhera muri Kamena 2014 kugeza muri Mutarama 2015, Abahamya ba Yehova bazagira amakoraniro mpuzamahanga y’iminsi itatu azabera mu bihugu icyenda.

2014-05-08

AMAKURU YO KU ISI HOSE

Icyo abahanga bavuga ku kibazo cy’umutimanama

Ibihugu hafi ya byose byemera ko kwanga kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama ari uburenganzira bw’ibanze bw’ikiremwamuntu. Iyumvire impamvu abahanga bakora mu miryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu bavuga ko icyo kibazo kireba isi yose.

2014-03-24

AMAKURU YO KU ISI HOSE

Guy H. Pierce wo mu Nteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova yarapfuye

Yakoze muri komite zitandukanye zigenzura ibikorwa by’Abahamya n’umurimo bakora kwigisha Bibiliya ku isi hose.

2014-03-21

AMAKURU YO KU ISI HOSE

Gahunda yo gutumirira abantu bo ku isi hose kuza kwizihiza Urwibutso rw’urupfu rwa Kristo

Abahamya ba Yehova babarirwa muri za miriyoni bazifatanya muri gahunda izamara iminsi 24 yo gutumirira abantu kuza kwizihiza Urwibutso rw’urupfu rwa Kristo.

2014-03-21

AMAKURU YO KU ISI HOSE

Abahamya ba Yehova baherutse gusohora Bibiliya ivuguruye ifite inyuguti nini

Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye yasohotse mu mwaka wa 2013 ubu yasohotse ifite inyuguti nini, kugira ngo ubutumwa bwa Bibiliya burusheho kugera ku bantu benshi.

2013-05-27

AMAKURU YO KU ISI HOSE

Abahamya ba Yehova batangiye amakoraniro y’intara afite umutwe uvuga ngo ‘Ijambo ry’Imana ni ukuri’

Abahamya batangije amakoraniro yabo y’intara muri Gicurasi akazakomeza kugeza mu mpera z’Ukuboza. Abantu bose baratumiwe.