13 NZERI 2023
ESIPANYE
Ubutumwa Bwiza Bwanditswe na Matayo n’igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa byasohotse mu ndimi eshatu zo muri Esipanye
Ku itariki ya 2 Nzeri 2023, Abahamya ba Yehova basohoye Ubutumwa Bwiza Bwanditswe na Matayo n’igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa, mu ndimi eshatu zo muri Esipanye, ari zo: Ikibasike, Ikigalisiye n’Ikivalensiyani. Amateraniro yihariye yo gutangaza ko izo Bibiliya zasohotse, yabereye mu bice byo muri Esipanye bivugwamo izo ndimi. Abavandimwe na bashiki bacu bo mu matorero 42 batumiwe muri ayo materaniro yihariye. Bakimara gutangaza ko ibyo bitabo byo muri Bibiliya byasohotse, ibyo mu bwoko bwa elegitoronike byahise bisohoka muri izo ndimi uko ari eshatu. Igihe Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo byose bizaba bimaze guhindurwa ni bwo Bibiliya icapye izaboneka.
Ikibasike
Umuvandimwe John Bursnall, uri muri Komite y’Ibiro by’Ishami bya Esipanye, ni we watangaje ko Ubutumwa Bwiza Bwanditswe na Matayo n’igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa byasohotse mu rurimi rw’Ikibasike. Iyo gahunda yabereye ku Nzu y’Ubwami ya Vitoria-Gasteiz. Abantu bagera kuri 216 ni bo bakurikiranye iyo gahunda imbonankubone naho abandi bagera kuri 353 bayikurikira bakoresheje ikoranabuhanga. Ibyo ni byo bitabo bya mbere byo muri Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya bisohotse mu rurimi rw’Ikibasike.
Muri iki gihe, muri Esipanye no mu majyepfo y’u Bufaransa, hari bantu bagera kuri 1.200.000 bavuga ururimi rw’Ikibasike. Muri Esipanye, hari ababwiriza 233 bari mu matorero ane, amatsinda abiri n’amatsinda ataremerwa atatu.
Umuvandimwe umwe uvuga Ikibasike yakozwe ku mutima n’amagambo Yehova yavuze ari muri Matayo 3:17, agira ati: “Uyu ni Umwana wanjye nkunda, nkamwemera.” Uwo muvandimwe yaravuze ati: “Muri Bibiliya y’Ubuhinduzi by’isi nshya y’Ikibasike, ijambo ‘nkunda,’ barihinduye ngo kutsuna. Mu Kibasike iryo jambo ryumvikanisha cyane igitekerezo cyo kugirana n’umuntu ubucuti bwihariye. Ryerekana neza urukundo rwimbitse Yehova akunda umwana we.”
Ikigalisiye
Umuvandimwe Jürgen Weyand, uri muri Komite y’Ibiro by’Ishami bya Esipanye, ni we watangaje ko Ubutumwa Bwiza Bwanditswe na Matayo n’igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa byasohotse mu rurimi rw’Ikigalisiye. Iyo gahunda yabereye mu nyubako ya Palacio de Congresos e Exposicións de Galicia, iri i Santiago de Compostela, ikurikiranwa n’abantu bagera kuri 611. Abandi bagera kuri 552 bakurikiranye iyo gahunda bakoresheje ikoranabuhanga rya videwo. Muri Esipanye hari abantu barenga miliyoni ebyiri bavuga Ikigalisiye. Abavandimwe na bashiki bacu bagera ku 1.000 bari mu matorero 18 akoresha urwo rurimi.
Hari mushiki wacu wavuze ati: “Iyi Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ikoresha imvugo nkunda gukoresha nganira n’abagize umuryango wanjye. Iyo ndi kuyisoma mu ijwi riranguruye, kuyumva biranyorohera.”
Ikivalensiyani
Umvandimwe Andrés Mayor, uri muri Komite y’Ibiro by’Ishami bya Esipanye, ni we watangaje ko Ubutumwa Bwiza Bwanditswe na Matayo n’igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa byasohotse mu rurimi rw’Ikivalensiyani. Iyo gahunda yabereye ku Nzu y’Amakoraniro iri mu mujyi wa Benidorm, ikurikiranwa n’abantu bagera kuri 595. Abandi bagera kuri 702 bakurikiranye iyo gahunda bakoresheje ikoranabuhanga rya videwo. Ururimi rw’Ikivalensiyani ruvugwa n’abantu bagera kuri 2.500.000. Muri Esipanye hari abavandimwe na bashiki bacu bagera ku 750 bari mu matorero 15 akoresha urwo rurimi.
Mu ntangiriro z’ikinyejana cya 15 ni bwo Bibiliya ya mbere yo mu rurimi rw’Ikivalensiyani yahinduwe bwa mbere. Hari umuvandimwe wagize ati: “Kugeza ubu izina bwite ry’Imana, ari ryo Yehova ntiryabonekaga muri Bibiliya iri mu Kivalensiyani. Nshimishijwe nuko nzajya nereka abantu bavuga ururimi rw’Ikivalensiyani, imirongo irimo izina rya Yehova.”
Twishimiye ko abavandimwe na bashiki bacu bavuga ururimi rw’Ikibasike, Ikigalisiye n’Ikivalensiyani babonye ibitabo byo muri Bibiliya mu ndimi zabo. Twizeye tudashidikanya ko ibyo bitabo bizagirira akamaro ababwiriza n’abandi bantu bashaka kugira “ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri.”—1 Timoteyo 2:4.