6 UGUSHYINGO 2019
ESIPANYE
Imyuzure ikaze muri Esipanye
Mu mezi ya Nzeri n’Ukwakira 2019, imvura nyinshi yibasiye uburasirazuba bwa Esipanye iteza imyuzure ikaze yangije byinshi. Byarushijeho kuzamba, ku itariki ya 23 Ukwakira, ubwo umugezi witwa Francolí uri mu ntara ya Tarragona wuzuraga maze ugateza imyuzure ikaze. Ikibabaje ni uko abantu batanu bahasize ubuzima. Muri bo harimo Abahamya babiri, uwo mwuzure watwaye imodoka ya bo, ubwo barimo bambuka ikiraro cy’uwo mugezi bavuye mu materaniro.
Abasaza barimo barahumuriza abavandimwe na bashiki bacu bo mu itorero abo Bahamya bifatanyaga na ryo, mu gahinda barimo batewe n’urwo rupfu rutunguranye. Umuvandimwe wo muri Komite y’Ibiro by’Abahamya byo muri Esipanye na we yasuye iryo torero kugira ngo ahumurize abarigize kandi abatere inkunga.
Dusenga Yehova tumusaba ko yakomeza guhumuriza abo bavandimwe muri ibi bihe bitoroshye barimo.—2 Abakorinto 1:3, 4.