Soma ibirimo

19 NYAKANGA 2019
DANIMARIKE

Ikintu kitazibagirana: Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yasohotse mu Gisilande

Ikintu kitazibagirana: Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yasohotse mu Gisilande

Ku itariki ya 19 Nyakanga 2019, mu ikoraniro mpuzamahanga ryabereye i Copenhagen muri Danimarike, umuvandimwe Stephen Lett akaba ari umwe mu bagize Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova, yatangaje ko hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya bw’Ibyanditswe by’ikigiriki bya gikristo mu Gisilande.

Ku wa Gatanu mu gitondo, uhagarariye ikoraniro yatangaje ko abavuga i Gisilande bahurira mu cyumba gito kiri muri iyo sitade mu kiruhuko cya saa sita. Icyo gihe haje abavandimwe na bashiki bacu bagera kuri 341, maze umuvandimwe Lett atangaza ko hasohotse iyo Bibiliya.

Mu myaka ibarirwa mu magana ishize, abantu bo muri Isilande bagerageje guhindura Bibiliya mu rurimi rwabo. Mu mwaka wa 1540, ni bwo Oddur (Gottskálksson) yasohoye Bibiliya ya mbere y’Ibyanditswe by’ikigiriki bya gikristo mu Gisilande. Kuva mu mwaka 2010, abavandimwe na bashiki bacu bo muri Isilande bakoreshaga Bibiliya yo mu kinyejana cya 21, yahinduwe n’Umuryango wa Bibiliya wo muri icyo gihugu. Ubu bishimiye gukoresha Bibiliya nshya yasohotse yo mu Gisilande, babwiriza ubutumwa bwiza abantu basaga 300.000 bavuga urwo rurimi.

Umwe mu bavandimwe bifatanyije mu murimo wo guhindura iyo Bibiliya yaravuze ati: “Umurimo wo guhindura iyo Bibiliya y’Ibyanditswe by’ikigiriki bya gikristo, wamaze imyaka ine. Iyo Bibiliya irihariye kuko yashubije izina ry’Imana Yehova, mu mwanya wa ryo. Ibyo bihuje n’amagambo Yesu yavuze igihe yasengaga, aboneka muri Yohana 17:26 agira ati: “Nabamenyesheje izina ryawe, kandi nzarimenyekanisha.”

Dushimishwa n’uko Yehova akomeje guha umugisha umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza ukorwa ku isi hose. Ibyo tubifashwamo no guhindura Bibiliya mu zindi ndimi. Dukomeje gusenga dusaba ko abantu benshi bamenya “ibitangaza by’Imana,” igihe basoma Ijambo ryayo mu rurimi rwabo kavukire.—Ibyakozwe 2:11.