Soma ibirimo

31 GICURASI 2024
BÉNIN

Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya bw’Ibyanditswe byIkigiriki bya Gikristo yasohotse mu rurimi rw’Igifoni

Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya bw’Ibyanditswe byIkigiriki bya Gikristo yasohotse mu rurimi rw’Igifoni

Ku itariki ya 26 Gicurasi 2024, Umuvandimwe Abdiel Worou, umwe mu bagize Komite y’ibiro by’ishami bya Afurika y’Iburengerazuba, yatangaje ko hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya bw’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo mu rurimi rw’Igifoni. Yabitangarije muri porogaramu yihariye yabereye ku Nzu y’Amakoraniro iri mu mujyi wa Abomey mu gihugu cya Benin. Hari hari abavandimwe na bashiki bacu 920, naho abagera ku 6.188 bayikurikiranye hifashishijwe ikoranabuhanga rya videwo. Abari aho bahawe Bibiliya zicapye z’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo. Nanone abantu bashoboraga kuvana iyo Bibiliya iri mu bwoko bwa elegitoronike n’iyafashwe amajwi ku rubuga rwacu.

Muri Benin hari abantu barenga miriyoni ebyiri bavuga ururimi rw’Igifoni, muri bo harimo abavandimwe na bashiki bacu barenga 4.000 bakorera umurimo mu matorero n’amatsinda 84 akoresha urwo rurimi. Nyuma y’uko hasohotse BibiliyaUbutumwa bwiza bwanditswe na Matayo mu mwaka wa 2022, ibindi bitabo by’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo byo mu bwoko bwa elegitoronike byo muri urwo rurimi, byagiye bisohoka buhoro buhoro.

Hamwe n’abavandimwe na bashiki bacu bavuga ururimi rw’Igifoni, dushimira Yehova utuma Ijambo rye ry’ukuri rigera ku bantu benshi bifuza gushyira mu bikorwa inama nziza zirangwa n’ubwenge mu buzima bwabo.—Yohana 17:17.