11 UKUBOZA 2015
AZERUBAYIJANI
Rashad Niftaliyev yaciwe amande kandi arafungwa azira kujya mu materaniro y’Abahamya
Umuhamya wa Yehova witwa Rashad Niftaliyev ubu afunzwe ku ncuro ya kabiri mu mezi 14, kuko yananiwe kwishyura amande yaciwe azira kujya mu materaniro y’Abahamya ba Yehova. Ku itariki ya 19 Ugushyingo 2015, urukiko rwo mu mugi wa Ganja muri Azerubayijani rwakatiye Niftaliyev gufungwa iminsi 25, kubera ko atishyura neza amande yaciwe azira gutegura amateraniro y’Abahamya no kuyayobora.
Niftaliyev amaze gucibwa amande agera ku 9.450 by’amafaranga akoreshwa muri icyo gihugu, ni ukuvuga asaga miriyoni 8 z’amanyarwanda. Nubwo gucibwa ayo mande yumva ari akarengane, yagiye yishyura make make bitewe n’amikoro.
Yahanwe azira kujya mu materaniro
Ku itariki ya 14 Ugushyingo 2015, abapolisi bagabye igitero ku Bahamya bari mu materaniro mu mugi wa Ganja, umugi wa kabiri muri Azerubayijani, maze bafata Niftaliyev bongera kumufunga. Abapolisi bahagaritse ayo materaniro, bafata abantu 27 babajyana ku biro bya polisi byo mu karere ka Ganja Kapaz. Abahamya 12 muri bo, harimo na Niftaliyev, bashinjwe ko bari mu materaniro y’idini kandi amategeko atabyemera. a Mu manza zabereye mu muhezo kuva ku itariki ya 18 kugeza ku ya 25 Ugushyingo, Urukiko rw’Akarere ka Ganja Kapaz rwaciye amande 9 muri abo 12. Buri wese yaciwe amande y’amafaranga 2.000 akoreshwa muri icyo gihugu, ni ukuvuga agera hafi kuri miriyoni n’igice y’amanyarwanda, bashinjwa ko bagiye mu materaniro y’idini batabifitiye uburenganzira.
Ku itariki ya 19 Ugushyingo, ibiro by’umuhesha w’inkiko byahamagaje Niftaliyev kugira ngo bimubaze impamvu yishyura nabi amande yaciwe incuro eshanu mu myaka itanu ishize, azira icyaha kimwe. Niftaliyev yasobanuye ko yishyura nabi bitewe n’amikoro make no kuba yita kuri nyina urwaye. Icyakora, umuhesha w’inkiko yashyikirije ikirego urukiko kubera ko atanyuzwe n’ibyo bisobanuro. Urukiko rw’Akarere ka Ganja Kapaz rukimara kumva icyo kirego, rwahise rufunga Niftaliyev. Nyuma yaho, urwo rukiko rwongeye guca amande Niftaliyev azira kujya mu materaniro y’Abahamya ku itariki ya 14 Ugushyingo. Ibyo byatumye amande yaciwe arushaho kwiyongera kandi bigaragaza akarengane akomeje guhura na ko.
Abapolisi bahagarika amateraniro
Ku itariki ya 14 Ugushyingo, abapolisi bagabye igitero ku Bahamya bari mu materaniro mu mugi wa Ganja. Iyo yari incuro ya munani kuva mu mwaka wa 2010. b Dore uko bigenda iyo abapolisi bagabye ibitero ku Bahamya bari mu materaniro: Abahamya baba bateraniye hamwe mu rugo rw’umuntu batuje. Abapolisi binjira mu rugo rw’umuntu badafite uburenganzira butangwa n’urukiko cyangwa icyangombwa cyo gusaka, ntibavuge abo bari bo cyangwa impamvu ibazanye. Bahagarika amateraniro, bagafatira Bibiliya n’ibitabo by’Abahamya, bagafata amashusho y’ibirimo biba, bagatuka abari mu materaniro kandi bakabatera ubwoba.
Abapolisi bafata abateranye bose, harimo abana n’abageze mu za bukuru bakabajyana ku biro bya polisi. Kuri uwo munsi nyir’izina bahita babajyana mu rukiko, nubwo urukiko ruba rushobora kubaha uburenganzira bwo gushaka abavoka kandi rukabaha iminsi mike yo kwitegura urubanza. Hari igihe ibinyamakuru na televiziyo byo muri ako karere byerekanaga Abahamya bari ku biro bya polisi.
Abahamya basaba ubuzima gatozi ariko ntibabuhabwe
Kugeza n’ubu Abahamya bo mu mugi wa Ganja ntibarabona ubuzima gatozi. Ni yo mpamvu abayobozi baho babwira Abahamya ko amateraniro yabo atemewe. Urukiko rw’Akarere ka Ganja Kapaz rwabigize urwitwazo igihe rwacaga amande abari mu materaniro ku itariki ya 14 Ugushyingo. Rwaravuze ruti “leta ntiyigeze iha Abahamya ba Yehova uburenganzira bwo gukorera mu mugi wa Ganja.” c
Nubwo ari uko bimeze, nta tegeko ryo muri Azerubayijani risaba ko abantu babanza kwaka uburenganzira bwo kugira amateraniro. Ingingo ya 21 yo mu itegeko rirebana n’umudendezo mu by’idini igira iti “amateraniro, imihango n’iminsi mikuru yo mu rwego rw’idini bishobora gukorerwa mu nsengero no mu mazu y’abantu.”
Abahamya ba Yehova bo mu mugi wa Baku bo bahawe ubuzima gatozi kandi kuva mu mwaka wa 2010, basabye kenshi ko n’abo mu mugi wa Ganja bahabwa ubuzima gatozi. Icyakora buri gihe uko Abahamya basabaga ubuzima gatozi, Komite y’Igihugu Ikorana n’Amadini yarabubimaga ivuga ko idosiye bohereje irimo amakosa cyangwa se ntiyirirwe inabasubiza. Abahamya baherutse kongera gusaba ubuzima gatozi mu mugi wa Ganja ku itariki ya 10 Ugushyingo 2015, ariko amaso yaheze mu kirere.
Abahamya bakora uko bashoboye kugira ngo bahabwe umudendezo
Abahamya bakomeje gukora uko bashoboye ngo babonane n’abayobozi bo muri Azerubayijani, kugira ngo basabe ubuzima gatozi kandi uburenganzira bwabo burusheho kubahirizwa. Icyakora, kubera ko Abahamya bo muri Azerubayijani bakomeje kurengana, bagejeje ibirego 21 ku Rukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu bagaragaza ukuntu leta itubahiriza umudendezo wabo mu by’idini n’uwo kubwiriza.
Abahamya ba Yehova basaba leta ya Azerubayijani kubaha uburenganzira amategeko y’igihugu yemerera abaturage bose, harimo n’uburenganzira bwo gusenga uko ushaka, kandi ikareka guhana Abahamya b’abanyamahoro, urugero nka Niftaliyev.
a Abahamya bashinjwe kurenga ku ngingo ya 299.0.2 yo mu Gitabo cy’Amategeko Ahana, ibuza abantu “gutegura amateraniro no kuyayobora, umutambagiro n’indi minsi mikuru y’amadini” nta burenganzira bahawe n’abayobozi.
b Nanone abapolisi bagabye ibitero mu gace ka Lokbatan, mu mugi wa Lankaran, uwa Mingachevir, uwa Shamkir n’uwa Zagatala.
c Abayobozi bitwaza Ingingo ya 12 yo mu itegeko rirebana n’umudendezo mu by’idini, igira iti “idini iryo ari ryo ryose rigomba gukorera muri iki gihugu ari uko rifite ubuzima gatozi ryahawe n’abayobozi babifitiye ububasha kandi rikaba riri ku rutonde rw’amadini yemewe na leta.” Icyakora, iyo ngingo ireba imiryango yo mu rwego rw’idini, ntibuza amatsinda y’abantu guteranira hamwe bagasenga. Reba nanone itegeko rirebana n’umudendezo mu by’idini, Ingingo ya 4, ivuga ko kwizihiza “iminsi mikuru y’amadini” bidasabirwa uburenganzira.