3 UKUBOZA 2012
ARUMENIYA
Arumeniya yasabwe guha indishyi z’akababaro Abahamya ba Yehova 17
URUKIKO rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rukorera i Strasbourg mu Bufaransa, rwemeje ko leta ya Arumeniya igomba gutanga amadolari y’Abanyamerika angana na 145.226 y’indishyi z’akababaro n’amagarama y’urukiko, kuko yarengereye uburenganzira bw’Abahamya 17 banze gukora imirimo ya gisirikare bitewe n’umutimanama wabo.
Mu mwaka wa 2005, abasore 17 b’Abahamya ba Yehova bakoraga imirimo isimbura iya gisirikare. Icyakora, igihe babonaga ko bagenzurwa n’abasirikare, umutimanama wabo ntiwabemereye gukomeza gukora iyo mirimo. Ibyo byatumye bafata umwanzuro wo kuyireka. Nyuma yaho barafashwe bacirwa urubanza. Hari abafungiwe amezi menshi muri gereza zishyirwamo abagororwa bataraburana, abandi 11 bakatirwa igifungo cy’imyaka ibiri kugeza kuri itatu.
Urwo rukiko rw’u Burayi rwemeje ko izo manza n’ibyo bihano bidahuje n’amategeko, kuko mu wa 2005 nta tegeko ryariho muri Arumeniya rivuga ko kureka imirimo isimbura iya gisirikare ari icyaha. Urwo rukiko rwavuze ko Arumeniya yarengereye uburenganzira Abahamya bafite bwo kugira umudendezo n’umutekano, nk’uko bigaragara mu ngingo ya 5 y’amategeko agenga urwo rukiko. Nubwo leta yaje guhanagura icyaha kuri abo Bahamya 17, Arumeniya yanze kubaha indishyi z’akababaro bitewe n’uko yabaciriye imanza kandi ikabafunga mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ku bw’ibyo, Urukiko rwategetse Arumeniya kubishyura indishyi z’akababaro n’amagarama y’urukiko.
Uwo mwanzuro ufashwe nyuma y’izindi manza eshatu urwo rukiko rwaciye ku birebana n’ikibazo cyo kutabogama, zivuga ko leta ya Arumeniya itsinzwe. Muri izo manza zose uko ari enye, abategetsi ba Arumeniya baregwaga ko bafashe nabi abo Bahamya ba Yehova kandi bakabarenganya, nk’aho ari abagizi ba nabi bateje akaga.
Umwavoka uburanira abo Bahamya witwa André Carbonneau, yaravuze ati “umwanzuro w’Urukiko rw’u Burayi, uzafasha mu gukosora amakosa icyo gihugu cyakoze kirenganya abo Bahamya ba Yehova. Izi manza Arumeniya yatsindiwe mu Rukiko rw’u Burayi zirereka mu buryo budasubirwaho ibindi bihugu byo mu muryango w’u Burayi hamwe n’ibindi urugero nka Eritereya, Koreya y’Epfo n’ibindi bihugu byo muri Aziya yo Hagati, ko Abahamya ba Yehova bafite uburenganzira bwo kwanga gukora imirimo ya gisirikare.”
Ushinzwe amakuru:
David Semonian, wo mu Rwego Rushinzwe Amakuru, tel. +1 718 560 5000
Muri Arumeniya: Tigran Harutyunyan, tel. +374 93 900 482