Arumeniya
Abahamya ba Yehova muri Arumeniya
-
Abahamya ba Yehova:—11,575
-
Amatorero:—128
-
Abateranye ku Rwibutso rw’urupfu rwa Kristo ruba buri mwaka:—25,606
-
Ikigereranyo cy’Umuhamya wa Yehova ku baturage:—1 Kuri 267
-
Abaturage:—3,040,000
Arumeniya isigaye yubahiriza uburenganzira bw’abantu bayoborwa n’umutimanama
Kuba Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwaragiye rurengera abavandimwe bacu bo muri Arumeniya harimo Bayatyan na Adyan, byatumye leta ya Arumeniya ihindura uko yafataga abantu bafite umutimanama utabemerera kujya mu gisirikare.
Icyiciro cya mbere cy’Abahamya ba Yehova bo muri Arumeniya barangije gukora imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare
Abasore b’Abahamya bo muri Arumeniya bakora imirimo bahabwa na leta itabangamiye umutimanama wabo kandi bigafasha abaturage.
Arumeniya yafunguye abo umutimanama wabo utemerera gukora imirimo ya gisirikare
Uko urubanza rutazibagirana rwatumye abo Bahamya bafungurwa
Arumeniya yafunguye imfungwa zose z’Abahamya ba Yehova
Ku ncuro ya mbere kuva mu mwaka wa 1993, nta Muhamya wa Yehova n’umwe usigaye muri gereza ya Arumeniya, azira ko umutimanama utamwemerera gukora imirimo ya gisirikare.
Arumeniya yashyiriyeho Abahamya imirimo ya gisivili
Arumeniya yemeye kubahiriza uburenganzira bw’abantu umutimanama utemerera gukora imirimo ya gisirikare. Abahamya benshi bemerewe gukora imirimo ya gisivili.
Arumeniya yasabwe guha indishyi z’akababaro Abahamya ba Yehova 17
Ku ya 27 Ugushyingo 2012, Urukiko rw’u Burayi rwemeje ko leta ya Arumeniya yishyura amayero 112.000 y’indishyi n’amagarama y’urukiko kuko yahohoteye uburenganzira bw’Abahamya 17.