22 MATA 2024
ARIJANTINE
Amazu mashya y’ibiro by’ishami byo muri Arijantine yeguriwe Yehova
Ku itariki ya 6 Mata 2024, inyubako nshya z’ibiro by’ishami byo muri Arijentine ziri mu mujyi wa Buenos Aires zeguriwe Yehova. Umuvandimwe Jeffrey Winder, wo mu Nteko Nyobozi ni we watanze disikuru yo kuzegurira Yehova. Abavandimwe na bashiki bacu bagera hafi kuri 500, bitabiriye iyo porogaramu yabereye mu mazu atatu ashobora kuberamo inama yo mu nyubako nshya za beteli. Nanone hari abandi bagera ku 5.844 bakurikiye iyo porogaramu hifashishijwe ikoranabuhanga rya videwo, bari ku Nzu y’Amakoraniro iri mu mujyi wo hafi aho wa Ezeiza. Umunsi wakurikiyeho, habaye amateraniro yihariye ku Nzu y’Amakoraniro kandi yakurikiranywe n’amatorero yose yo muri Arijantine na Uruguay. Abateranye bose hamwe bari 181.643.
Hashyizweho gahunda kugira ngo abashyitsi basure izo nyubako nshya, basabane n’abandi kandi bifatanye no muri gahunda zihariye zari zateguwe. Muri abo bashyitsi harimo abarenga 230 bari baturutse mu bihugu 25. Umuvandimwe Sergio Spaccasassi, ukorera umurimo muri Ekwateri, wifatanyije mu bwubatsi bw’ayo mazu mashya yo muri Arijantine, yagize icyo avuga ku bantu benshi bari baturutse mu bihugu bitandukanye baje muri uwo muhango, agira ati: “Yehova akoresha ibihe nk’ibi byihariye kugira ngo twunge ubumwe nk’abagize umuryango we.”
Umuvandimwe Juan Carlos Nigro, wo muri Komite y’Ibiro by’Ishami byo muri Arijantine yaravuze ati: “Twiboneye ko Yehova yatuyoboye kandi akaduha umugisha muri buri kantu kose twakoze kuri uyu mushinga. Ni we watumye tubona izi nyubako nziza cyane, zizahesha ikuzo izina rye.”
Twifatanyije n’abavandimwe na bashiki bacu bo muri Arijantine, mu gushimira Yehova watumye izi nyubako zubakwa kuko ‘akora ikintu cyiza mu gihe cyacyo’.—Umubwiriza 3:11.