1 GICURASI 2013
U BUDAGE
U Budage bwahaye umudari w’ishimwe Umuhamya wa Yehova
I SELTERS mu Budage, Umuhamya wa Yehova witwa Mathilde Hartl, yahawe umudari w’ishimwe ku itariki ya 22 Gashyantare 2013, awuhabwa na Horst Seehofer Minisitiri w’Intebe wa leta ya Bavière. Uwo mudari ni igihembo cyo mu rwego rwo hejuru u Budage buha abantu bagize icyo bakorera igihugu.
Uwo mubyeyi witwa Hartl uba muri Bavière, yahawe uwo mudari bitewe n’uko yamaze imyaka myinshi yita ku muhungu we wamugaye witwa Martin, ufite imyaka 26. Akiri umwana abaganga bamusanganye indwara imunga imikaya kandi igatuma umuntu acika intege. Ibyo byatumaga Hartl arara amajoro kugira ngo yite ku byo umuhungu we yabaga akeneye, muri byo hakaba hari hakubiyemo kugenzura buri gihe ko ahumeka neza no kuzibura imyanya y’ubuhumekero kugira ngo amurinde kwandura indwara. Undi muhungu we witwa Max na we afite ubumuga nk’ubwa mwene se, hakiyongeraho n’uburwayi bwo mu mutwe. Hartl yamaze imyaka myinshi yita kuri abo bahungu be bombi abigiranye urukundo, ari bo Martin na Max. Ikibabaje ni uko Max yapfuye mu wa 2008, afite imyaka 19.
Igihe bamubazaga icyamufashije kwita kuri abo bahungu be mu buryo bwuje urukundo, yarashubije ati “imyizerere yanjye ni yo yabimfashijemo. Kubera ko ndi Umuhamya wa Yehova, nubaha ubuzima cyane. Nzakomeza gukora uko nshoboye kugira ngo mfashe umwana wanjye kugira ibyishimo nubwo yamugaye.”
Minisitiri w’Intebe Seehofer yashimagije Hartl na bagenzi be baherewe ibihembo hamwe, agira ati “buri wese muri mwe yatumye isi irushaho kuba nziza.”
Ushinzwe amakuru:
Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown wo mu Rwego Rushinzwe Amakuru, tel. +1 718 560 5000
Mu Budage: Wolfram Slupina, tel. +49 6483 41 3110