Soma ibirimo

Umuyaga mwinshi cyane watewe n’inkubi y’umuyaga yiswe Oscar wasenye ahantu abavandimwe na bashiki bacu bo mu mujyi wa Macambo wo muri San Antonio del Sur muri Kiba bateraniraga

6 UGUSHYINGO 2024
KIBA

Inkubi y’umuyaga yiswe Oscar yibasiye igihugu cya Kiba

Inkubi y’umuyaga yiswe Oscar yibasiye igihugu cya Kiba

Ku itariki ya 20 Ukwakira 2024, inkubi y’umuyaga yiswe Oscar yateje inkangu mu mujyi wa Baracoa uri mu burasirazuba bw’intara ya Guantánamo muri Kiba. Iyo nkubi y’umuyaga yateje umuyaga wari ku muvuduko wa kilometero 120 mu isaha, kandi utuma umuriro ubura. Mu bice byo mu burasirazuba bwa Kiba haguye imfura nyinshi cyane yari ku gipimo cya santimetero 38, iteza imyuzure mu mazu y’abantu, aho bakorera ubucuruzi kandi yangiza imirima. Amazu arenga 2.000 yo muri iyo ntara yarangiritse kandi abantu bagera kuri barindwi bahasize ubuzima.

Ingaruka byagize ku bavandimwe na bashiki bacu

  • Twababajwe n’uko hari mushiki wacu ugeze mu zabukuru wapfuye

  • Ababwiriza 2 barakomeretse bidakabije

  • Ababwiriza 14 barahunze

  • Amazu 13 yarasenyutse, kandi 2 muri yo yaberagamo amateraniro

  • Amazu 22 yarangiritse bikabije

  • Amazu 5 yarangiritse bidakabije

Ibikorwa by’ubutabazi

  • Intumwa zivuye ku biro by’ishami, abagenzuzi b’akarere hamwe n’abasaza b’itorero bahumurije abavandimwe bifashije Ibyanditswe kandi babagezaho imfashanyo

  • Hashyizweho Komite Zishinzwe Ubutabazi 2 kugira ngo ziyobore ibikorwa by’ubutabazi

Twababajwe cyane n’ingaruka zatejwe n’iyi nkubi y’umuyaga hakubiyemo n’abo yahitanye. Ariko twizeye ko Papa wacu wo mu ijuru ari we Yehova, azakomeza gufasha abamwiringira bose.—Zaburi 55:22.