Abahamya ba Yehova hirya no hino ku isi

Hongiriya

  • Uruzi rwa Danube, mu mugi wa Budapest muri Hongiriya: Umuhamya atanga ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya

Amakuru y'ibanze: Hongiriya

  • Abaturage: 9,600,000
  • Ababwirizabutumwa: 21,559
  • Amatorero: 279
  • Ikigereranyo cy'Umuhamya wa Yehova ku baturage: 1 kuri 449

AMAKURU

Muri Hongiriya bibutse Abahamya bishwe n’Abanazi

Ku rwibutso rwa jenoside yakorewe Abayahudi ruri mu mugi wa Budapest, hashyizwe icyapa cyo kwibuka Abahamya ba Yehova bane bishwe mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, bazira ko umutimanama wabo utabemereraga kujya mu gisirikare.